skol
fortebet

Diamond yabonanye bwa mbere amaso ku yandi na Sebukwe mu kiriyo cya Nyirabukwe-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli Zari Hassan umugore w’umuririmbyi Diamond yapfushije umubyeyi we mu gitondo cyo kuwa 20 Nyakanga 2017.Inshuti n’abavandimwe ndetse n’imiryango yabo bahuriye mu cyiriyo cy’umubeyi we.
Diamond yageze mu gihugu cya Canada kwifatanya n’umugore we uri mu gahinda gakomeye ko kubura Nyina yakundaga cyane nk’uko yakunze kubigarukaho.Nyina wa Zari yari arwariye ahavurirwa indembe mu Bitaro bya Nakasero Hospital, yari amazemo igihe kirenga ukwezi.
Mu minsi ya nyuma uyu mubyeyi yatangiye (...)

Mu minsi ya nyuma uyu mubyeyi yatangiye guhumeka abifashijwemo n’imashini zamwongereraga umwuka.Diamond Platnumz aherekejwe na nyina Kendrah Michael bageze i Kampala aho bagiye gufata mu mugongo umuryango wa Zari usanzwe ari umugore we.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo Diamond na nyina bageze muri Uganda. Aba bombi bari bacungiwe umutekano mu buryo bukomeye kugeza mu rugo rwabereyemo ikiriyo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda mu nkuru yacyo ndende, cyanditse ko ari ubwa mbere kuva mu mwaka wa 2014 Diamond abonanye n’abo mu muryango w’umugore we.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ikiriyo cy’umubyeyi wa Zari kiri kubera ahitwa Munyonyo mu rugo rwe. Ngo ni ubwa mbere Diamond abonanue amaso ku maso ku yandi n’abo kwa sebukwe. Abana Zari yabyaranye na Diamond[Nillan na Tiffah Dangote] ngo bari batarajyanwa kwa nyirakuru kuva bavuka.

Abahanzi bakomeye muri Uganda ndetse n’inshuti n’abavandimwe bitabiriye ijoro ry’ikiriyo barimo: Halima Matovu Hassan barimo Jack Pemba, Jose Chameleone, Eddy Kenzo, Bigeye, Diamond Platnumz, Sylvia Owori, Desire Luzinda n’abandi bahanzi bakizamuka.

Halima Matovu Hassan w’imyaka 58 y’amavuko nyina wa Zari arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 ku ivuko muri Busujju ho muri Mityana.

Diamond yabonye n’umuryango w’abo kwa Sebukwe
Diamond yafashe mu mugongo umugore we wapfushije nyina

Jack Pemba, Zari na Jose Chameleone

Ibitekerezo

  • ngo Diamond yageze mugihugu cya Canada niko sha waraye usomye urungana iki???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa