skol
fortebet

Diamond yabyinishije mu buryo budasanzwe Wema Sepetu bakundanye na Hamisa Mobetto babyaranye abantu baratungurwa

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri ubu muri Tanzania inkuru irikugarukwaho na benshi mubakoresha imbugankoranyamba, ni inkuru y’umuhanzi Diamond, arikubyinisha Wema Sepetu n’umugore babyaranye, Hamissa Mobeto, bose bahoze bakundana n’uyu muhanzi.

Sponsored Ad

Ni amashusho yafashwe mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, mu gitaramo cyari cyateguriwe umuhanzi Zuchu, umukobwa mushya wasinyishijwe na Diamond mu itsinda rya Wasafi.

Diamond, arikubyinisha Wema Sepetu n’umugore babyaranye, Hamissa Mobeto

Ibi birori byari birikuba Live bitambuka kubitangazamakuru byose bya Wafasi, byari byiswe “I’m Zuchu Asante Nashukuru” kuri LIVE byari bikurikiwe n’abarenga ibihumbi 30k.

Iki gitaramo cyabereye Milimani City i Dar Salaam, uyu Zuchu yaririmbye indirimbo ze 7 nshya ziri kuri EP yise “Am Zuchu” yari imaze amezi agera kuri 2 igiye hanze.

Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati, abagikurikiranaga bari aho kirikubera ndetse n’abagikurikiranaga LIVE baje gutungurwa ubwo Diamond yagaragaraga afashe Wema Sepetu na Hamisa Mobeto bose bari kubyina muburyo budasanzwe, bamanuka bazamuka ababegereye babakomera amashyi.

Ibi ni ibintu byatunguye benshi kubera Diamond, yahoze akundana n’aba bagore bombi nyuma bazagutandukana.

Wema Sepetu yakundanye na Diamond batandukana bivugwako, uyu mukobwa wigeze kuba Nyampinga muri Tanzania atabyara, naho Hamisa Mobeto we yakundanye na Diamond igihe gito babyarana umwana bahita nawe batandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa