skol
startimes

Diamond yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no kongera kubonana n’umwana yabyaranye na Tanasha[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 January 2021 Yasuwe: 5054

Umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo yari ateruye umwana we yabyaranye n’umukobwa wo muri Kenya Tanasha Dona.


Diamond na Tanasha babyaranye umwana bise “Naseeb Junior” ubu amaze kuzuza umwaka n’amezi agera kuri atatu.

Aba bombi bakimara kubyarana urukundo rwabo rwahise rukonja bahita banatandukana mugihe abantu benshi bari biteguye ubukwe bwabo ndetse na Diamond yari yaramaze kubyemeza.

Tanasha na Diamond bakimara gutandukana bahise bacana umubano kuburyo, uyu mugore yahise anasiba amafoto yose yagaragaraga kumbuga nkoramba ze arikumwe na Diamond, uretse kumbuga ze akoresha Tanasha yanahise asiba amafoto yose ya Diamond arikumwe n’uyu mwana babyaranye aya mafoto akaba yaragaragaraga kurubuga rw’uyu mwana rucungwa na Nyina.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Mutarama 2021 nibwo Diamond yagaragaje amafoto atandukanye ateruye uyu mwana yabyaranye na Tanasha Dona nyuma y’igihe kigera ku mwaka urenga badacana uwaka.

Aya mafoto yishimiwe cyane n’abakunzi b’umuhanzi Diamond ndetse n’inshuti ze bamubwirako uyu mwana yari ateruye basa cyane wagirango ni impanga.

Kurukuta rw’uyu mwana rukoreshwa na Tanasha naho bahise bashyiraho aya mafoto aho uyu mwana yagize ati “Ndishimye cyane kongera kukubona Data”

Diamond nawe yahise amusubiza agira ati “Nibyo cyane, Platnumz mutoya, Intare ntoya”

Diamond ni umwe mubahanzi bamaze kugira izina rikomeye kumugabane wa Afurika, uyu mugabo ntasiba kuvugwa mu nkuru z’urukundo nubwo abenshi bategereje umugore bazabana akaramata bagaheba, Diamond amaze kubyara abana 4 nibo bazwi yababyaye ku bagore batatu barimo Zari wo muri Uganda, Hamisa wo muri Tanzania na Tanasha wo muri Kenya.




Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko akizirikana The Ben wamusize akaba...

Mu ntangiriro z’ukwezi gushyize kwa Gashyantare 2021 nibwo twababwiye inkuru...
3 March 2021 Yasuwe: 5092 0

Umunyarwandakazi w’ikimero yahishuye byinshi ku bimaze iminsi bivugwa ku...

Jasinta Makwabe, umunyamiderikazi ukomoka mu gihugu cy’U Rwanda akaba...
3 March 2021 Yasuwe: 4929 0

Umukinnyikazi wa Filime ukomeye ku Isi ’Judd’ yashimiye byimazeyo abagabo 6...

Umunyamerikakazi wamamaye cyane muri sinema za hollywood, Ashley Judd,...
3 March 2021 Yasuwe: 4113 0

Umutaliyanikazi ’Sarah’ wahoze ari umugore wa Harmonize yamwakijeho umuriro...

Sarah Michelotti wahoze ari umugore wa Harmonize yatangaje ko ari gushaka...
3 March 2021 Yasuwe: 4778 0

Miss Mushambokazi yagaragaje abakobwa bamuryohereje ibirori ubwo...

Miss Jordan Mushambokazi ni umwe mubakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga...
2 March 2021 Yasuwe: 5391 0

Bamenya yahishuye umukobwa akunda byo gupfa akomoza no ku bukwe...

Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bitewe n’iyi...
2 March 2021 Yasuwe: 6623 0