skol
fortebet

Diamond yagaragaje umunyamuryango mushya w’umukobwa muri Wasafi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa WCB, Naseeb Abdul Juma uzwi ku izina rya Diamond Platnumz yashyize ahagaragara umunyamuryango mushya muri Label ya WCB Wasafi, umuhanzikazi witwa Zuchu.

Sponsored Ad

Zuchu akaba abaye umuhanzi wa mbere usinywe muri WCB Wasafi nyuma y’uko Harmonize na Rich Mavoko bayisohotsemo, akaba kandi umuhanzi wa kabiri w’igitsina gore muri iyi Label, nyuma y’umwamikazi Darleen, (mushiki wa Diamond) wasinywe muri 2016.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Chibu Dangote yasabye abamukurikira barenga miliyoni 9.1 guha ikaze no gushyigikira umuhanzikazi mushya, bamutera inkunga ikenewe bateza imbere impano ye. Ati:

Igihe kirageze ngo Isi yishimire iyi mpano nshya yaturutse muri Tanzaniya. Twishimiye kumenyekanisha kumugaragaro umuhanzi mushya @officialZuchu muri Label yacu @wcb_wasafi. N’icyubahiro cyinshi dutumiye abanya-Tanzaniya kumwakira no kwishimira Impano ye. Arakaza neza mu muryango wa @wcb_wasafi @officialzuchu ….

Ku ruhande rwe, Madamu Zuchu yishimye cyane, atangaza ko ari imwe mu nzozi ze gusinyishwa na WCB Wasafi, imwe muri Label nini zigezweho muri Afurika. Ati:

Ni icyubahiro cyane gusohoza Inzozi zanjye, ubu ndishimye cyane gusinywa muri ya Label nini muri Afurika @wcb_wasafi. Nk’umugore, ni inzozi zanjye zikomeye, ngomba gukoresha impano yanjye kugirango mpamye aya magambo… Imbaraga ntwabwo uzihabwa, ugomba kuzishaka..Kandi ibi ni ugukuraho imigani n’ibitekerezo bitari byo bivuga ko abagore badashobora kugira imbaraga.

Zuchu ni umukobwa wumuririmbyi uzwi cyane wo muri Tanzaniya Bi Khadija Omar Kopa.

Uyu munyamuryango mushya wa WCB ntabwo ari mushyashya mu ruganda rwa Bongo flava, kuko yakoreye Wasafi Media Jingles nyinshi, agaragara muri Super Woman ndetse anakora indirimbo zitari nke yagiye asubiramo z’abahanzi batandukanye.

Muri WCB, Zuchu yinjiye asanga abandi basinye muri iyi Label nka Rayvanny, Queen Darleen, Mbosso na Lava Lava.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa