skol
fortebet

Diamond yagereranyije uburanga bw’abanyarwandakazi n’inkumi zo muri DR Congo

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bubashywe muri muzika yakoreye igitaramo cy’amateka I Nyamata mu karere ka Bugesera, yashimye cyane uburanga bw’abari b’abanyarwanda, gusa ngo abaziho kwitinya gukabije.
Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’igice, uyu muhanzi wakunze kumvikana avuga ko ‘akunda Abanyarwanda’ yaje kugereranya bakobwa bo mu Rwanda n’abo muri DR Congo aho yakoreye igitaramo kuwa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017 mbere y’uko yinjira mu Rwanda. Avuga ku buranga bw’abanyarwandakazi yagize (...)

Sponsored Ad

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bubashywe muri muzika yakoreye igitaramo cy’amateka I Nyamata mu karere ka Bugesera, yashimye cyane uburanga bw’abari b’abanyarwanda, gusa ngo abaziho kwitinya gukabije.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’igice, uyu muhanzi wakunze kumvikana avuga ko ‘akunda Abanyarwanda’ yaje kugereranya bakobwa bo mu Rwanda n’abo muri DR Congo aho yakoreye igitaramo kuwa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017 mbere y’uko yinjira mu Rwanda.

Diamond yanyuzwe n’uburanga bw’abanyarwandakazi

Avuga ku buranga bw’abanyarwandakazi yagize ati: “Biratangaje kubona abantu beza kandi benshi bari hamwe. Buri muntu uje mu Rwanda buri gihe nicyo agomba kwitega. Gusa mbaziho kugira isoni bitandukanye n’abaturanyi banyu b’i Goma ho nta soni nyinshi bagira kandi uwo bishimiye mu gitaramo nk’iki baribyinira.”

Uyu muhanzi ubana byeruye na Zari banafitanye abana babiri, yafashe iminota igera kuri 15 mu masaha agera kuri abiri yaririmbye atumira bamwe mu bakobwa bashaka kubyinana nawe.

Aba bakobwa b’ikimero bazamutse ku rubyiniro nabo bamwereka icyo bashoboye bamufasha kubyinana ze zamenyekanye nka; Kidogo, Marry Your (afatanyije na Ne-Yo), Nana (afatanyije na Mr Flavour) n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo cyasojwe saa 03:28; abafana bo bari bakomeje kwiyongera ari nako babyina ubutitsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa