skol
fortebet

Diamond yageze i Kigali yamamaza ubunyobwa-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo nibwo Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze iminsi atangaje y’uko ashaka gutura mu Rwanda, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yinjiye yamamaza ubunyobwa aherutse gushyira ku isoko.
Abdul Nasibu uzwi nka Diamond Platnumzni afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye, afite urubuga rwa internet ‘Wasafi’ rucururizwaho ibihangano bye n’abandi bahanzi bakorana, anaherutse gutangira gucuruza ubunyobwa mu Rwanda abinyujije muri (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo nibwo Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze iminsi atangaje y’uko ashaka gutura mu Rwanda, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yinjiye yamamaza ubunyobwa aherutse gushyira ku isoko.

Abdul Nasibu uzwi nka Diamond Platnumzni afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye, afite urubuga rwa internet ‘Wasafi’ rucururizwaho ibihangano bye n’abandi bahanzi bakorana, anaherutse gutangira gucuruza ubunyobwa mu Rwanda abinyujije muri kompanyi yamufashije kubusakaza mu Rwanda.

Diamond yahageze yitwaje ubunyobwa ari kumwe n’abamufasha

Kuri uyu wa gatatu yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram amenyesha abanyarwanda by’umwihariko abari mu Mujyi wa Kigali ko azaza kuharuhukira Yagize ati “Rwanda! Ngiye kumara impera z’icyumweru muri Kigali. Muze twishime, dufate amafoto, muntembereze umujyi wanyu.”

Kuri gahunda uyu muhanzi afite harimo: Gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura’.

Kuri uyu wa gatanu ahagana Saa yine za mugitondo; uyu muhanzi aragenderera agace ka Gatsata aho aza gusura abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’ Umuryango Jordan Foundation.

Saa cyenda z’uyu munsi aragirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri Marriot Hotel, nyuma ajye gusura isoko rya Nyarugenge.

Uyu muhanzi akomeje kwamamaza ’Diamond karanga’

Ejo kuwa 20 Mutarama, 2018 azajya gusura inzu ye.Nyuma afite gahunda yo kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma nimugoroba asubire iwabo muri Tanzania yavukiye asanzwe atuyemo n’umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa