skol
fortebet

Diamond yahamije ko ari ‘Umunyabigwi’ muri muzika [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki ya 2 Nyakanga 2017 i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip bahereye igitaramo cyiswe “Rwanda Fiesta” . Cyahurije hamwe abahanga mu gukoresha no kuyobora amajwi yabo barimo Vanessa Mdee, na Chege bo muri Tanzania.
Muri iki gitaramo harimo kandi itsinda rya Morgan Heritage rigizwe n’abagabo bane baririmba injya na Reggea ryaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abahanzi bo mu Rwanda ni Yvan Buravan, Charly&Nina ndetse na Dj Pius.
Kwinjira muri iki (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki ya 2 Nyakanga 2017 i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip bahereye igitaramo cyiswe “Rwanda Fiesta” . Cyahurije hamwe abahanga mu gukoresha no kuyobora amajwi yabo barimo Vanessa Mdee, na Chege bo muri Tanzania.

Muri iki gitaramo harimo kandi itsinda rya Morgan Heritage rigizwe n’abagabo bane baririmba injya na Reggea ryaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abahanzi bo mu Rwanda ni Yvan Buravan, Charly&Nina ndetse na Dj Pius.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10,000frw ahasanzwe naho mu myanya y’icyubahiro akaba ari ihibumbi 25,000frw.

Dj Pius yabanje ku rubyiniro ahagana saa mbili z’ijoro yakoze mu muhogo nawe ashimisha abafana be mu ndirimbo zitandukanye. Yari yambaye neza ndetse bamwe mu bafana be bakomeje kubivuga.

Saa tatu n’igice, Charly na Nina baserutse ku rubyiniro mu myambaro myiza.Mu minota igera kuri myakubiri baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe. Bavuze ko bishimiye kwisanga muri Rwanda Fiesta.

Yvan Buravan yashimishije abakunzi be mu ndirimbo ze z’ urukundo. Ni umwe mu bahanzi bari bambaye neza. Ageze ku ndirimbo Just Dance bamwe bazamuye imyenda abandi bamanika amaboko.

Chege wo muri Tanzaniya yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka, abandi batumizaho icyo kunywa ivumbi rikomeza gutumuka. Yavuze ko yakunze abahanzi Nyarwanda ndetse n’ibishoboka bazongera guhurira muri Fiesta izabera Tanzaniya.

Umuririmbyi Chege wo mugihugu cya Tanzania niwe wabimburiye abandi mu bahanzi baturutse hanze y’u Rwanda


Nyuma ye haje Vanessa Mdee wakoze agashya ko kuzana ababyinnyi bambaye amakariso. Uyu mukobwa yagaragaza ingufu zikomeye ku rubyiniro.Yumvikanye avanga indimi zitandukanye kugira ngo aganire n’abafana be.

Umuhanzikazi Vanessa Mdee wo mugihugu cya Tanzania yazanye abakobwa bambaye amakariso kurubyiniro



Morgan Heritage binjiye ku rubyiniro bavuga ko batunguwe n’isuku basanze i Kigali. Ngo Leta zunze ubumwe za Amerika zishobora kwigira ku Rwanda.Bavuze ko binjiye ku kibuga cy’indege i Kanombe bumva ko abakobwa b’u Rwanda ari beza ngo nabo babyiboneye


Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan; ryashinzwe mu 1994, rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan. Abaje mu Rwanda ni Gramps, Peetah na Mojo. Abataje ngo bari mu bikorwa byo kumenyekanisha iri tsinda ahantu hatandukanye.

UMUSHYITSI MUKURU MURI IKI GITARAMO

Diamond yari yambaye ipantalo y’umweru n’ingofero y’umutuku. Nk’ibisanzwe uyu musore nta kunze kugaragara atambaye Lunette, yabanje kurwana no gutunganya indangururamajwi ari nako acungiwe umutekano mu buryo bukomeye n’abasore b’ibigango.

Yinjiye ku rubyiniro saa saba n’iminota itandatu ku isaha yo mu Rwanda. Yabanje gusaba abafana be kuzamura amaboko ngo bamusuhuze.

Yasabye abashinzwe ibyuma kongera urumuri rwinshi, urusaku rw’abafana bari benshi bategereje kumwiyumvira. Imikufe itandukanye yikwije mu ijosi kugeza ku kuboko ari nako ababyinnyi be bamufasha gususurutsa abakunzi be.

Yakomeje kumvikana avuga ngo ‘Ndabakunda mwese’, yafataga umwanya agaha abafana be bakamufasha kuririmba.

Indege yazanye umuhanzi Diamond n’abahumuherekeje yageze i Nyamata
Kuri iyi pisine naho hari ibyicaro byateguriwe abaje kureba igitaramo
Diamond yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka’
Royal Tv ikorera mu Rwanda niyo yonyine yatambutsa iki gitaramo ’Live’


Ibitekerezo

  • Yaririmbye nabi pe,,,,, sikuriya twari tumwiteze,

    Yaririmbye nabi pe,,,,, sikuriya twari tumwiteze,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa