skol
fortebet

Diamond yahawe uruhushya rwo gutangiza Radio na Televiziyo bya Wasafi Records

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma wamenyekanye ku kabyiniro ka Diamond Platnumz yamaze kubona ibyangombwa byose nyenerwa byo gutangiza ku mugaragaro Radio na Televiziyo bya Wasafi Records abereye Umuyobozi Mukuru . Diamond yatangaje ko Televiziyo na Radiyo ya Wasafi bizaba bifite icyicaro gikuru mu Birwa bya Zanzibar .Kuri uyu wa mbere aherekejwe n’incuti ze ziganjemo abahanzi bakorera umuziki mu nyubako ya Wasafi Records barimo Harmonize , Diamond yerekeje i Zanzibar aho yagombaga gusanga (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma wamenyekanye ku kabyiniro ka Diamond Platnumz yamaze kubona ibyangombwa byose nyenerwa byo gutangiza ku mugaragaro Radio na Televiziyo bya Wasafi Records abereye Umuyobozi Mukuru .

Diamond yatangaje ko Televiziyo na Radiyo ya Wasafi bizaba bifite icyicaro gikuru mu Birwa bya Zanzibar .Kuri uyu wa mbere aherekejwe n’incuti ze ziganjemo abahanzi bakorera umuziki mu nyubako ya Wasafi Records barimo Harmonize , Diamond yerekeje i Zanzibar aho yagombaga gusanga Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze .Akihagera yahawe impapuro zose zimwemerera gufungura Radio na Televiziyo yahaye amazina ya Wasafi .

Mu butumwa diamond yavuze ko ashimira inzego bwite za Leta ndetse na Minisitiri Rashid Ali Juma .Yagize ati “ Ndashimira cyane inzego bwite za Leta byumwihariko , Minisitiri Rashid Ali Juma.Turashima cyane kandi Leta mu bufatanye bwayo tunayizeza ubufatanye n’imikoranire myiza , Iyi Radiyo na Televizyo bije gutanga umusanzu wabyo wo kubaka igihugu no guteza ibere imikino n’imyidagaduro hano muri zanzbar.Turabizeza ko umuco wacu utazahungabana ahubwo uzakomeza kumenyekana hirya no hino ku isi”.

Igitekerezo cyo gufungura inzu zikora ibijyanye no gutangaza amakuru akaba yaragitanze mbere yo kwitabira ibitaramo bitandukanye ndetse akaza kubyemeza neza mu kiganiro ubusanzwe gica kuri Televiziyo ya K 24 TV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa