skol
fortebet

Diamond yahaye Mama we na Tanasha impano y’imodoka zihenze cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano muri Africa, Diamond Platnumz yahaye imodoka zihenze umukunzi we Tanasha witegura kwibaruka ndetse na Nyina, ni mu gihe aba bombi bizihizaga ibirori by’isabukuru y’amavuko.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yagaragaje imodoka zihenze yageneye aba bombi, aho Nyina yamuhaye iyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 naho umukunzi we Tanasha amuha iyo mu bwoko bwa Toyota Land-Cruiser Prado.

Ibi bije bikurikira ifoto yashyize hanze ashimangira ko Tanasha atwite inda y’umwana w’umuhungu imaze kuzuza amezi arindwi. “Ntago ari ngombwa ko dukomeza kubihisha, atwite inda y’amezi arindwi, mu mezi abiri ari imbere umuryango wacu uraba wagutse” , Diamond ubwo yashimangiraga ko bitegura kwibaruka umuhungu.

Reka tubibutse ko mu mwaka wa 2018 aribwo urukundo rwa Diamond na Tanasha rwamenyekanye ndetse muri icyo gihe Diamond yari yatangaje ko azakora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 ariko nyuma abwimurira itariki itaramenyekana.

Iyi niyo modoka Diamond yahaye umukunzi we Tanasha


Iyi nayo niyo yahaye Mama we umubyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa