skol
fortebet

Diamond yahishuye igihe cya vuba ubukwe bwe n’umukunzi we Tanasha buzabera

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Afurika y’Uburasira zuba, yatangaje ko ari gupanga gukora ubukwe mu kwezi gutaha n’umunyamakurukazi w’umunyakenya, Tanasha Donna Oketch aho bushobora kuba tariki ya 7 Nyakanga n’ubwo atabyemeje neza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Diamond yagiranye n’Itangazamakuru ku gitaramo ari gutegura kiswe ‘Wasafi Festival’ kizabera kuri hoteli ya ‘Hyaat Regency’ iherereye mu mujyi wa Dar Es salaam, yatangaje ko kizaba ku itariki 7 Nyakanga 2019 kandi ko n’umukunzi we Tanasha Donna azaba akirimo.

Ghafla dukesha iyi nkuru yatangaje ko aya magambo yateye benshi amatsiko bituma bakeka ko icyo gitaramo cyaba ari na wo munsi w’ubukwe bwe na Tanasha maze umunyamakuru ashaka kumenya itariki nyirizina Diamond afitiye ubukwe bwasubitswe mu ntangiriro z’uyu mwaka gusa Diamond ntiyigeze yemeza ko kuri iriya tariki ya 7 ari bwo azashyingiranwa na Tanasha gusa yahishuye byinshi byihariye kandi bikomeye kuri icyo gitaramo.

Yagize ati: “Kuri uwo munsi hazaba hateguye ameza icumi gusa. Atanu azishyurwa ibihumbi magana abiri by’amashiringi ya Kenya (KSh 200,000) imwe imwe na ho andi atanu asigaye yishyurwe ibuhumbi mirongo inani by’amashiringi ya Kenya (KSh 80,000) imwe imwe. Abantu bagomba kwishyura imyanya hakiri kare kugira ngo itazabashirana.”

Kuri ubu Tanasha atwite inda yatewe na Diamond, bikaba bigaragara ko yaba ashaka ko bashyingiranywa mbere y’uko abyara nk’uko yabimusezeranyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa