skol
fortebet

Diamond yahishuye ikintu atazigera akorera Zari wamubenze amushinja ubushurashuzi

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yahamirije Zari ko ibyaba byose azahora amwubaha kandi atazigera amuvuga nabi .

Sponsored Ad

Kwa wa 23 Nzeri 2018, nibwo umuherwekazi Zari yizihije isabukuru y’imyaka 38 amaze abonye izuba. Aho ku mbuga nkoranyambaga abantu b’ingeri zitandukanye barifurije uyu mugore umunsi mwiza ndetse no gukomeza gukura akiteza imbere.

Mu batanza ibitekerezo harimo umuhanzi Diamond wamwifurije gukomeza kugira umutima mwiza ndetse amuhishurira ko atazigera amwubahuka cyangwa kumuvuga nabi mu itangazamakuru kuko bishobora kuzagira ingaruka zitari nziza ku rubyaro rwabo.

yagize ati “Nyizera rwose, ubusazi n’ubwibone ushobora kuba utekereza ko mfite, iteka mpora nkushima kandi mbikubahira. Niyo mpamvu utigeze umbona mu biganiro n’itangazamakuru nkuvugaho, cyangwa ngaruka ku byatubayeho.”

Mu gusubiza ubutumwa bwa Diamond ariko Zari yagaragaje gusa n’uwifata, aho yakoresheje ijambo rimwe agira ati “Urakoze” akurikiza ururabo rutukura.

Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko nubwo impamvu yatumye Zari ahitamo ijambo rimwe itaramenyekana, hari amakuru avuga ko ashobora kuba ari mu rukundo ruhamye n’umuherwe Bryan White wo muri Uganda.

Uyu aherutse kumuha imodoka yo mu bwoko bwa V8, kandi bombi bagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye byateguwe na Bryan White.

Ku munsi wahariwe abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2018, nibwo Zari usanzwe ufite abandi bana batatu b’abahungu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga yatangaje ko atandukanye burundu na Diamond.

Yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”

Uyu mwanzuro Zari yawufashe nyuma y’uko Diamond yiyemereye ko yabyaranye na Hamisa Mobeto yakoresheje mu mashusho y’indirimbo.

Diamond na Zari bari baratangiye gukundana ndetse bahita baban mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa