skol
fortebet

Diamond yahishuye ko Wema Sepetu ari we mugore wamurijije cyane mu rukundo

Yanditswe: Sunday 18, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yatangaje ko Wema Sepetu ariwe wamushyize mu marira ubwo bakundanaga.
Umuhanzi Diamond Platnumz uherutse gutandukana na Zari The Boss Lady umugore bari babyaranye abana2 ,yakuyeho urujijo ku bibazaga niba agikundana n’umunyamideli Wema Sepetu bahoze bakundana maze ashimangira ko ,uyu mukobwa ari umwe mu bamushyize mu marira mu gihe bari bari mu rukundo. Mu minsi ishize nibwo hakwirakwijwe inkuru zivuga umubano wa Diamond na Wema ko aba bombi bashobora kuba barasubiranye,ndetse (...)

Sponsored Ad

Diamond yatangaje ko Wema Sepetu ariwe wamushyize mu marira ubwo bakundanaga.

Umuhanzi Diamond Platnumz uherutse gutandukana na Zari The Boss Lady umugore bari babyaranye abana2 ,yakuyeho urujijo ku bibazaga niba agikundana n’umunyamideli Wema Sepetu bahoze bakundana maze ashimangira ko ,uyu mukobwa ari umwe mu bamushyize mu marira mu gihe bari bari mu rukundo.

Mu minsi ishize nibwo hakwirakwijwe inkuru zivuga umubano wa Diamond na Wema ko aba bombi bashobora kuba barasubiranye,ndetse bikavugwa ko Wema ari we wabaye intandaro y’isenyuka ry’urugo rwa Diamond na Zari.

Wema Sepetu yaje kubyamaganira kure ndetse avuga ko we na Diamond ari inshuti zisanzwe nta kindi kibyihishe inyuma.Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Tuko gikorera muri Tanzania aho cyavuze mu nkuru yacyo ko uyu muhanzi nawe yatangaje ko kugira ngo yikuremo Wema Sepetu byamutwaye imyaka ine yose ndetse anashimangira ko uyu munyamideli ari we wamuteye kubababara ndetse ngo aranamuriza.

Diamond yagize ati:”Wema ni we mugore wenyine watumye ndira mu rukundo.Byantwaye igihe kigera ku myaka ine kugira ngo mwivanemo.Najyaga nibaza niba nzashobora kubaho ntamufite.”

Diamond kugeza magingo aya akomeje kujyenda atandukana n’ abagore bamushinja kubaca inyuma nubwo we agishimiangira ko ntamugore agira bariya bose ari inshuti zisanzwe , kugera ubwo babamwe muribo bamaze kubyarana batangiye kujyenda bamujyana mu nkiko bamusaba indezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa