Diamond yahishuye umuhanzi wo muri Afurika y’Uburasirazuba ’East Africa’ yahoze afite inzozi zo kuzakorana nawe indirimbo n’ubu akibyifuza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 5797

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz wamamaye mu muziki wa Bongo Fleva muri Tanzania, yavuze ko akunda cyane umuhanzi w’Umugande Jose Chameleone ndetse ko anifuza kuzakorana indirimbo nawe mu gihe kiri imbere.

Diamond yatangaje ibi ejo kuwa Gatatu taliki ya 24 Nyakanga 2019, ubwo yari amaze kugera muri Uganda mu gitaramo yatumiwemo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye kuri ‘Mestil Hotel,’ Diamond yahishuye uburyo zimwe mu nzozi ze ari ukuzakorana indirimbo na Chameleone.

Yanavuze uburyo yemera akanakunda cyane umuziki wa Uganda kuko abona ari wo uyoboye mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati“Tugiye kugereranya umuziki wa Uganda n’uw’ibindi bihugu, waza ku mwanya wa mbere, nubaha uyu muziki cyane, by’umwihariko nkubaha umuhanzi Chameleone. Nta kuntu wavuga umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba utavuze Chameleone, ni icyitegererezo, kandi nizeye ko umunsi umwe tuzakorana indirimbo nk’uko mpora mbyifuza.”

Chimpreports yanditse ko Diamond yatangaje ko kuba ataragaragaye mu bahanzi b’Abanyafurika umuhanzikazi wo muri Amerika Beyonce yakoresheje muri alubumu ye nshya yise “The Lion King: The Gift” iriho indirimbo zanakoreshejwe muri filimi nshya na yo yiswe ‘The Lion King’, nta kibazo kuko ari byiza gutegereza ko ikintu kiba mu gihe cyacyo.

Yagize ati “Rimwe na rimwe bishobora kuba byiza bikagira n’ingaruka nziza ariko ni byiza gutegereza igihe nyacyo. Byose ni imigambi y’Imana. Birashoboka ko ari ko bashatse ko bigenda, iyo urebye iriya filimi, usanga ibintu byinshi bigaragaramo bivuga kuri Afurika y’Iburasirazuba, ubwo rero wasanga barashatse kugereranya bagahitamo gukoresha abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.”

Jose Chameleone niwe Diamond yahoze afite inzozi zo kuzakorana nawe indirimbo

Diamond kandi aho yajya hose n’ibyo yakora byose ntahwema guhora agaragaza urwego umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba ugezeho mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Ngomba gukorana n’abahanzi batandukanye uyu mwaka, kuko umwaka ushize sinigeze nkora cyane ku muziki kuko narimo ncunga ibitangazamakuru byanjye (radiyo na televiziyo)-Wasafi-kuko ubu ari na byo bya mbere muri Tanzaniya. Impamvu nita cyane ku bitangazamakuru ni uko bidahari nta n’umuziki wabaho, bidahari nta myidagaduro yabaho kandi binamfasha cyane mu kazi kanjye. Tugomba kubyitaho cyane.”

Diamond araririmba mu birori by’urwenya byiswe ‘Comic Alex Muhangi’ biba uyu munsi ku wa 25 Nyakanga 2019 muri UMA Lugogo (muri Uganda), hamwe n’umunyarwenya w’umunya-Kenya Eric Omondi, umushyushyarugamba w’Umugande MC Mariachi, Godi Godi n’umuhanzi King Sacha hamwe n’abandi batandukanye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ali Kiba yavuze ku bivugwa ko urugo rwe rugeze aharindimuka nyuma y’umwaka...

Umuhanzi ukundwa na benshi muri Tanzania,Ali kiba yatangaje ko we n’umufasha...
20 September 2019 Yasuwe: 462 0

Rwabuze gica hagati ya Bruce Melodie na Sunny bapfa indirimbo...

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Sunny yashyize ahagaragara avuga ukuntu...
19 September 2019 Yasuwe: 3886 0

Zari Hassan yarakariye abafana be bashyize hanze ifoto y’umukunzi we amaze...

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zarinah Tlale uzwi nka Zari Hassan...
19 September 2019 Yasuwe: 5831 0

Umunyamakurukazi w’ikizungerezi muri Uganda yavuze ku rukundo rwe na Paul...

Uwahoze ari umunyamakuru wa NTV witwa Sheila Nduhukire umaze iminsi aca...
19 September 2019 Yasuwe: 5489 0

Miss Ingabire Habibah agiye kurongorwa

Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 21 y’amavuko wahagarariye u Rwanda...
19 September 2019 Yasuwe: 2555 1

KIGALI:Hagiye kuba igitaramo cy’abambaye imyeru ku nshuro yacyo ya Kabiri...

Igitaramo cy’abambaye imyeru kizwi ku izina rya “Hot white party” kigarutse...
19 September 2019 Yasuwe: 1459 1