Diamond yakoreye agashya abahanzi afasha muri Wasafi Record

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 10 August 2018 Yasuwe: 2805

Diamond yahaye imodoka zihenze Mbosso na Lava Lava basanzwe bafashwa na Wasafi Record ihagarariwe na Diamond .

Ibi Diamond akaba yabisangije abafana be abicishije kuri Instagram ye ubwo yashiragaho amashusho (video) y’aba basore bicaye muri izi modoka nshyashya baguriwe.Umuhanzi Mbosso ukorera muri WCB yahawe iyi modoka mbere y’uko yerekeza mu kiganiro azakorera kuri Wasafi TV , mu rwego rwo kwereka abafana be indirimbo nshya amaze gushyira hanze.

Izi modoka zahawe aba bahanzi babiri ni izo mu bwoko bwa Toyota Harrier, iyahawe Mbosso ifite ibara ry’umukara naho iyahawe Lavalava ifite ibara ry’umweru.

Ubusanzwe WCB Wasafi Label ikoreramo abahanzi batandukanye barimo; Hormonize watangiye gukorera muri iyi nzu kuva mu 2015, Rich Mavoko kuva mu 2016,Queen Darleen yatangiye kuyikoreramo kuva 2016, Rayvanny kuva 2016, Lava lava kuva mu 2017 na Mbosso nawe winjiye muyi iyi Label kuva 2017.

Iyi WCB Wasafi ikoresha abakozi 35 ubariyemo abakora indirimbo (producers), abafotozi (photographers), Abahanzi (Artists), Abashinzwe inyunguza n’ibikorwa by’abahanzi (Managers),Ababyinnyi (Dancers) n’abandi.



Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa ushaka guhatana n’abandi muri Miss Rwanda 2019 agomba kuba...

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yashyize hanze...
20 November 2018 Yasuwe: 826 0

Kizito Mihigo yatangaje umuhanzi bashobora gukorana indirimbo

Kizito Mihigo yatangaje ko mu bahanzi yumvishe indirimbo zabo kuva yava...
20 November 2018 Yasuwe: 1192 0

Ku munsi w’igitaramo cyanjye nzabereka umukobwa nakundiye ibiguru bye - Mc...

Mc Tino yatangaje ko ku munsi nyirizina w’igitaramo cye ari nabwo azerekana...
20 November 2018 Yasuwe: 786 0

Safi yatangaje impamvu atajya yitabira ibitaramo bya Knowless bigeze...

Safi yavuze ko ibitaramo bya Knowless yabijyamo gusa ngo ntiyari...
20 November 2018 Yasuwe: 1736 0

Asinah yatangaje igice cyo ku mubiri we akunda kurusha ibindi...

Asinah yatangaje ko ku mubiri we akunda iminywa ye cyane.
19 November 2018 Yasuwe: 4278 2

Miss Mutesi Jolly yagiye kwizihiriza isabukuru ye muri Dubai

Miss Mutesi Jolly ari kubarizwa i Dubai aho yagiye kwizihirizayo isabukuru...
19 November 2018 Yasuwe: 2924 1