skol
fortebet

Diamond yakoze impanuka nabo bari barikumwe muri Amerika bavuye mu gitaramo

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Naseeb Abdul Juma [Diamond Platnumz] wo mugihugu cya Tanzania yakoze impanuka ikomeye ubwo yari muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko ukunzwe nabatari bake muri Afurika, yakoze impanuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Kamena 2018 ubwo yari avuye mugitaramo yakoreye muri Oakland mu mujyi wa California.

Diamond yatangiye ibitaramo byo kuzenguruka imijyi itandukanye ya leta zunze ubumwe za Amerika, mu bitaramo byo kumenyekanisha album ye yise “A Boy from tandal” mu gitaramo cyambere yakoze nibwo yakoze impanuka ubwo yari mu modoka hamwe nabo bari bavanye mugitaramo.

Diamond abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yavuze ko yakoze impanuka arikumwe nabagenzi be ariko Imana ikaba ikibarinze ntacyo babaye.

yagize ati “…twakoze impanuka hafi no gupfa ubwo twari tuvuye mugitaramo… Imana yaduhaye undi mwanya wo kubaho no gukomeza kugendana n’inshuti zanjye hamwe n’imiryango yacu.”

Diamond yakoze iyi mpanuka ubwo yari kumwe n’inshuti ze ziba muri leta zunze ubumwe za Amerika, hamwe n’abasore bamuba hafi harimo ababyinnyi be, umu dj we umufasha gucuranga imiziki mugitaramo, umujyanama we bose bakaba bari bavuye mu gitaramo.

Uyu muhanzi nubwo yakoze imapanuka kuri ubu aratangaza ko ntakibazo afite ndetse akomeje urugendo rw’ibitaramo harimo ibyo agomba gukorera mu mijyi ya Los Angeles, Kansas City, Colombus Ohio, Washington DC, New York, ….nahandi muri tour yise A Boy from tandale

Ibitekerezo

  • ukomezekwihangana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa