Diamond na mushiki we uvugwaho gusuzugura bakumiriwe mu kiriyo cya se

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 2 February 2018 Yasuwe: 6317

Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Diamond na Se dore ko uyu muhanzi aherutse no kwibasirwa n’umuvandimwe w’umugore we Zari umushinja kutita ku rugo rwe.

Mzee Abdul Juma ni se wa Diamond akaba ari nawe ubyara Queen Darlene.Yatangaje ko ubwo azaba amaze gupfa atifuza ko abana be bazegera imva ye.

Uyu musaza yihanije bikomeye abana be barimo icyamamare Diamond Platnumz na mushiki we ko aramutse yitabye Imana adakeye ko bazamuhamba cyangwa ngo begere isanduku ye.Ni mu kiganiro yahaye Global TV aho yagize ati “Ndamutse mpfuye uyu munsi, umwana wanjye (Diamond) ntakirirwe anashyingura cyangwa ngo yegere isanduku yanjye.”


Darlene mushiki wa Diamond nawe yiyamwe na Se

Se wa Diamond yakomeje avuga ko abana be bamusuzugura bitwaje umuziki ariko cyane ngo umukobwa we witwa Queen Darlene utajya umwikoza.Ati :"Kubera umuziki Queen Darlene yatangiye kunsuzugura kandi byarambabaje cyane bityo bikantera kuvuga nti ‘ umunsi nzapfa ntazegere isanduku yanjye aje kunshyingura’, Ntabwo ndi se.”

Si ubwa mbere uyu mubyeyi Mzee Juma agirana amakimbirane n’abana be.Mu myaka yatambutse yakunze kuzamura ijwi avuga ko ababazwa bikomeye no kuba umwana we Diamond atamwitaho, gusa bivugwa ko ibi byose Diamond abikora ashingiye ku kuba ise yaramutaye na Nyina.

Ise wa Diamond

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Drake abaye umuhanzi wa mbere ku Isi ukoze indirimbo agatanga arenga...

Umuhanzi w’ icyamamare Drake wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Energy...
25 February 2018 Yasuwe: 590 0

Udushya 7 twaranze itorwa rya Nyampinga w’ u Rwanda 2018

Mu Rwanda buri mwaka hatorwa umukobwa uhiga abandi Umuco ,Ubwiza,ndetse n’...
25 February 2018 Yasuwe: 5385 0

Abanyamideli batunguye benshi kubera imyambarire mishya igaragaza imyanya...

Abanyamideli batunguye benshi mu bababonye kubera imyambarire bagaragaje I...
25 February 2018 Yasuwe: 1732 0

Mu mafoto atandukanye reba ubwiza bwa Miss Rwanda 2018, Iradukunda...

Mu ijoro ryacyeye nibwo Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Nyaminga w’...
25 February 2018 Yasuwe: 5104 0

Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi! Shanitah abaye igisonga cya mbere

Umunyana Shanitah; Umukobwa wamamajwe mu buryo bukomeye n’umushumba...
25 February 2018 Yasuwe: 3315 0

Gutega moto ajya mu mwiherero bimugize umukobwa wakunzwe na...

Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity); Umutoniwase Anastasie...
25 February 2018 Yasuwe: 2594 3