Diamond yamaze kugaragaza ko yaciye ukubiri n’abana be yabyaranye na Zari[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 May 2019 Yasuwe: 4993

Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umugabo wa Zari Hassan yamaze kugaragaza ko yaciye ukubiri n’urubyaro rwe yabyaranye na Zari Hassan nyuma y’uko we na Zari bamaze umwaka wose baciye ukubiri bitewe n’amakimbirane yo gucana inyuma yakunze kugaragara hagati yabo.

Uyu muhanzi yagaragaje ko atagikeneye kumenya byinshi byerekeranye n’abana yabyaranye na Zari nyuma yo kureka kubakurikirana ku rubuga rwa Instagram.

Diamond yakuye Zari mu bantu bashobora kumureba kuri Instagram[block], ibyari umunabi hagati yabo byahindutse ibindi ubwo mu minsi yashize uyu muhanzi yashinjaga Zari ko mu gihe babanaga yaryamanaga na Peter Okoye wahoze muri P Square.

Diamond ubu asigaye akundana na Tanasha Donna, umunyamakuru ukomeye muri Kenya; Zari na we afite undi musore bahararanye ariko ntajya yerekana isura ye gusa urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Zari aheruka gushinja Diamond kuba umubyeyi gito wanigeze kwihakana umwana we[uwo yabyaranye na Mobeto], yanavuze ko yanze gusura abana be mu gihe uyu muhanzi amushinja ko yamusibiye amayira yamuhuza na bo.

Mu buryo busa no kwihimura, Diamond yakuye abana yabyaranye na Zari mu bantu akurikirana ubuzima bwabo kuri Instagram mu gihe uwo yabyaranye na Hamisa Mobeto amwitaho ndetse hari igihe yandika ibitekerezo ku mafoto ye.

Zari aherutse kugaragaza ko yarakajwe n’amagambo Diamond yatangaje, yandika ubutumwa bw’uruhererekane kuri Instagram agira ati “Ntuzigere wizera umugabo wihakanye inshuro nyinshi amaraso ye, ndabishimangira amaraso ye. Urumva ari ukuhe kuri kwasohoka mu kanwa ke?”

Yongeyeho ati “Niba naraguciye inyuma mbure abana ba njye. Menya amakosa yawe uyakoreshe ukure uhinduke ube umugabo uhamye.”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Safi Madiba yavuze ku itandukana rye n’umugore we

Umuhanzi Safi Madiba yeruye avuga igihe aheruka kubonanira n’umugore we...
20 August 2019 Yasuwe: 5948 0

Umuhanzi ukomeye muri Kenya wapfuye avuye mu gikorwa cyo gufasha yasigiye...

Urupfu ni kimwe mu bintu bituma abantu benshi bagira agahinda gakomeye...
20 August 2019 Yasuwe: 1872 0

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria yavuze uburyo yiteguye kubyarana...

Hashije iminsi umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigria ,Skales bivuzwe...
20 August 2019 Yasuwe: 2621 0

The Rock yashyingiranywe n’umukunzi we bari bamaze imyaka 12 bakundana...

Umukinnyi wa Filimi Dwayne Johnson uzwi nka ’The Rock’ yashyingiranywe mu...
20 August 2019 Yasuwe: 2541 0

Eddy Mihigo yaririmbaga muri Korali y’Abakatolika none yinjiye mu ruhando...

Edward Mihigo ukoresha amazina yubuhanzi ya Eddy Mihigo utuye mu karere ka...
19 August 2019 Yasuwe: 971 0

Tanasha Donna umukunzi wa Diamond agiye kujya kwibagisha ikibuno

Tanasha Donna uri mu rukundo na Diamond Platnumz akaba agiye no kumubyarira...
19 August 2019 Yasuwe: 4904 0