skol
fortebet

Diamond yangiwe kwinjira mu Bufaransa

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond yangiwe kwinjira mu Bufaransa nyuma yo kugera ku kibuga cya Nyerere akabura icyangombwa yahawe na Basata ishinzwe guha uburenganzira abahanzi bagiye gukora ibitaramo hanze y’igihugu.

Sponsored Ad

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mngereza yavuze ko icyemezo cyafatiwe Diamond kuwa 26 Nyakanga ari uburyo bushya buriho aho umuhanzi wese ugiye kujya hanze agomba kuba yahawe icyemezo na BASATA kandi yagaruka agatanga raporo.

Yagize ati “ Ni ngombwa ko umuhanzi aba afite icyemezo mbere yo kujya gukorera igitaramo hanze y’igihugu. Ibi bisanzwe biri mu mabwiriza kuva na kera”

Uyu muyobozi yemejeko ibyo bakoreye Diamond biri mu nyungu ze nk’umuhanzi bityo na bagenzi be bikaba bikwiriye kubabera urugero.

Ati “Ikigamijwe ni ukurinda abahanzi bacu mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburenganzira bwabo igihe haba havutse ikibazo”

BASATA itangaje ibi nyuma yaho Diamond Platnumz ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Nyerere yangiwe kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa azira kuba adafite iki cyangombwa.

Gusa Kugeza ubu nk’uko inkuru dukesha Bongo 5 ibitangaza, uyu muhanzi ku munsi w’ejo yabashije kwerekeza mu Bufaransa aho biteganyijweko ari butaramire abatuye ibirwa bya Mayotte.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa