skol
fortebet

Diamond yajyanye Tanasha kumwereka umuryango basangira n’ifunguro rya ku manywa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika, yeretse umuryango umukunzi witwa Tanasha Donna Oketch ukomoka muri Kenya bitegura kuzarushinga mu gihe kiri imbere.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwatangiye kumvikana mu matwi y’abakunzi babo mu mwaka ushize, banavuga ko bitegura kuzakora ubukwe taliki 14 Gashyantare 2019, n’ubwo iyi taliki yaje kwigizwa inyuma.

Diamond Platnumz yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje amashusho yerekena ko yagiye kwereka umuryango we umunyamakurukazi Tanasha Donna Oketch wamutwaye umutima.

Uru ruzinduko rwabo rwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 ,aho uyu mukunzi wa Diamond byagaragaraga ko yishimiwe cyane n’umuryango w’uwo twakwita umugabo we w’ejo hazaza barimo nyina witwa Sandra bakunze kwita Mama Dangote na mushiki we Esma Platinumz.

Diamond wari uherutse gutangaza ko azasezerana na Tanasha ku italiki yatandukaniyeho na Zari wahoze ari umugore we, yigije inyuma igihe bitungura benshi n’ubwo we yavuze ko hari abantu yashakaga ko babwitabira kandi kuri iyo tariki bakaba batari kuboneka bose.

Ibi byatumye hari abakeka uruntu runtu hagati yabo, bavuga ko urukundo rwabo rwaba ari amayeri bakoresheje kugira ngo Diamond abone uko yamamaza ibitaramo bya Wasafi Festival byabereye muri Kenya.

Gusa ahagati aho aba bombi bakomeje gutera urujijo mu bantu, kuko akenshi ibyo bakekaga bihindagurika buri munsi, kuko Diamond yongeye kugaragaza ko urukundo rwe na Tanasha ruhari nyuma yo kumwereka umuryango we.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa