skol
fortebet

Diamond yashyigikiye Harmonize wahanutse akihonda hasi ubwo yarashatse gukora agashya ko kwinjirira ku mugozi muri Stade

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Harmonize yahanutse ku mugozi yitura hasi ubwo yinjiraga muri Stade mu birori bya Young Africans.

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi mukuru wa WCB yagize icyo avuga nyuma yuko umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize wahoze akorana na WCB ahanutse ku mugozi akitura hasi ubwo yinjiraga mu birori bikomeye mu gitaramo cya Young Africans cyabereye kuri Stade ya Benjamin Mkapa, muri Dar es Salaam.

Nyuma y’ibyabaye, umufana uzwi nka Archbordy yagiye gutanga ibisobanuro kubyo Diamond yari amaze gutangaza amumenyesha ibyabaye.

Uyu mufana yavuze ko umwe mu bahungu be yaguye mbere yo kuririmba we (Archbordy) akaba abona ko byatewe nuko Harmonize yibagiwe inyigisho yahawe igihe yari muri label ya WCB. Uyu mufana yanditse agira ati: ”Hano umuhungu wawe waguye, ngira ngo yibagiwe imyitozo ya WCB….!””

Mu kumusubiza yihuse, Diamond yabwiye umufana ko impanuka zibaho rimwe na rimwe igihe cyose abantu bari ku kazi, kandi icyiza cyo gukora ni ukumusengera aho kumuseka, ati: “@Archbody Impanuka ku kazi, bibaho rimwe na rimwe…. Ntumuseke, Mumusabire ni Gukiranuka. ”

Harmonize yari ayoboye mu birori byo kwizihiza umunsi wa Young Africans Sports Club (Yanga), byabaye ku Cyumweru taliki ya 30 kanama 2020. Nubwo yaguye, kugeza ubu ntiharamenyekana niba umuyobozi wa Konde Music Worldwide yarakomeretse kuko yakomeje akaririmba ndetse agashimisha abari bitabiriye iki kirori..

Byabanje gucyekwa ko Konde Boy azakora ubwinjiriro na kajugujugu nkuko byagaragaye kumunsi w’ikirori cy’ikipe ya Simba S C ihanganye na Yanga kuva kera ubwo umuyobozi wa WCB Diamond Platnumz yayyoboraga ku munsi wa Simba Day akinjira ari muri kajugujugu.

Simba S.C na Yanga S.C niyo makipe abiri ya kera kandi akomeye mu mupira wamaguru muri Tanzania, kandi anafite abafana benshi bayashyigikira hirya no hino muri Tanzaniya.

Ibitekerezo

  • Bibaho ariko lmana ishimwe ko ntangaruka yabikuyemo

    Bagiye bareka kuzana film mundirimbo koko nkubwo iyo apfa ntiyarikuba yizize ahaaaaa!!!!!????

    Nkibi muba mwabikuyehe ???mwagiye mushaka true news ikinyamakuru nkiki cyikabeshya abanyarwanda ndabagaye

    Mutubabarire mujye muvuga amakuru yanyayo kuko uku ni ugusebanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa