Diamond yashyize hanze amashusho y’ indirimbo arimo umukobwa wambaye ubusa buri buri [video]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 16 March 2018 Yasuwe: 4498

Umuhanzi Diamond yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise African Beauty igaragaramo umukobwa wambaye ubusa ndetse igakumira abana bakiri bato kuyireba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Wasafi yatangaje ko Diamond yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’ indirimbo yise ’African Beauty’ igaragaramo umukobwa wambaye ubusa yanisize ibintu birabagirana ku mubiri we.

Iyi ndirimbo ikaba ikubiyemo amagambo avuga uburyo yatwawe umutima n’umukobwa mwiza w’Umunyafurika. Mu kugaragaza ubwiza bwe hari aho berekana umukobwa wambaye ubusa ku buryo n’amabere agaragara uko yakabaye ubundi bakerekana ikibuno cye nabwo cyambaye ubusa.

Diamond ayishyira kuri youtube yakoresheje uburyo butuma abana batarageza ku myaka y’ubukure batayireba ndetse na mbere y’uko uyifungura ubona ubutumwa bukubwira ko ‘video’ irimo ubutumwa burebana n’ abakuze gusa.

Ibi bije nyuma yuko mu minsi ishize Televiziyo zo muri Tanzania harimo zahagaritse indirimbo yitwa ‘Waka Waka ’ yahuriyemo na Rick Ross ndetse na ‘Hallelujah’ yaririmbanye n’itsinda rya Morgan Heritage riherutse mu Rwanda.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond yakoze impanuka nabo bari barikumwe muri Amerika bavuye mu...

Umuririmbyi Naseeb Abdul Juma [Diamond Platnumz] wo mugihugu cya Tanzania...
23 June 2018 Yasuwe: 4665 1

Mu mafoto Irebere amafoto agaragaza imiterere ya Sanchi uzwiho kugira...

Sanchi, umunyamiderikazi wo mu gihugu cya Tanzania ufite ikibuno kinini...
23 June 2018 Yasuwe: 4530 0

Mu mafoto dore uko Umutare Gaby abayeho muri Australia we na Joyce...

Nyuma y’igihe kitari kinini umuririmbyi Umutare Gaby ashinze urugo...
23 June 2018 Yasuwe: 6593 1

Dore ibihe bidasanzwe Knowless Butera yibuka iyo abonye amafoto ya kera ari...

Ingabire Butera Jean d’Arc wamamaye nka Knowless muri muzika nyarwanda...
23 June 2018 Yasuwe: 5466 1

Umunyakenyakazi ufite imiterere idasanzwe yavuze uburyo igitsina cye...

Umunyakenyakazi, Huddah Monroe uzwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli ni...
23 June 2018 Yasuwe: 4488 0

ShaddyBoo nyuma yo kubona amashusho ye yasakaye ku mbuga z’urukozasoni...

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kugenda hasakakazwa amashusho ya Shaddy Boo...
23 June 2018 Yasuwe: 2813 1