skol
fortebet

Diamond ngo yabonye umukobwa bagiye gushyingiranwa ufite ubwiza burenze ubwa Zari

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yavuze ko agiye gukora ubukwe na Tanasha kubera ko ngo yasanze ari umukobwa ufite umubiri usa neza kurusha uwa Zari.

Sponsored Ad

Muriki cyumweru nibwo mu gihugu cya Tanzania byavuzwe ko Diamond yamaze kubona umukunzi mushya gusa amakuru ntajye hanze ngo hamenyekane ukuri ,kuri ubu inkuru igezweho nuko uyu muhanzi yamaze kwemeza ko umukobwa Tanasha ariwe bagiye gukorana ubukwe ngo kuko yasanze ariwe rukumbi ufite buri kimwe umugabo nkawe akeneye.

Yagize ati” Tanasha Oketch niwe mugore wenyine wanyeretse ko yakiriye neza icyifuzo cyanjye cyo kumugira umugore. Nshingiye ku gisubizo yampaye, nemeje ko ariwe nzashyingiranwa nawe. Tanasha Oketch afite buri kimwe nose nashakaga ku mugore. Urabizi ko kenshi abagabo dukunda kwita ku buryo umukobwa agukurura ucyimukubita amaso, uko umubiri we uteye ndetse n’ubwenge bwe, icyo gihe noneho nibwo twicara tukagenzura imico n’imyifatire ye. Ndifuza kuvuga kuri iyi ngingo ko naciye bugufi kuri Oketch ndebye mu nguni zose, ubu naremeye sinkishidikanya kubera ko ateye neza kandi ni mwiza birenze.”

Uyu muhanzi kandi yanahishuye ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Tanasha Oketch yamwerekanye mu muryango we. Diamond atangaje ibi bikurika amafoto yafotowe yakirwa na Tanasha Oketch ku kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, kuya 01 Ukuboza, 2018 yitabiriye ibirori bya ‘Thika’ yaririmbyemo.

Abajijwe impamvu atakomezanya urugendo rw’urukundo na Zari Hassan wamubyariye, yavuze ko “nta mugore mu buzima bwe, wabayeho uzabaho uhuje imiterere, imico n’imyifatire na Tanasha wamuzonze”. Tanasha Oketch uri mu munyenga w’urukundo na Diamond, ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko wo muri Kenya ufite inkomoko mu Butaliyani. Bivugwa ko ari umwe mu batunzi bakomeye i Mombasa.

Diamond kuri ubu usigaye ahinduranya abagore uko bwije nuko bucyeye uyu mwaka wa 2018 urangiye ahinduranyije abakunzi inshuro 3 aho ku ikubitiro yashwanye na Zari bapfa ubushurashuzi ,nyuma akongera gutandukana na Hamisa Mobeto ku mpamvu zitamenyekanye kuri ubu akaba yongeye kujya mu rukund n’umukobwa wita Tanasha ukora kuri Radiyo yitwa NRG Fm afite imyaka 22 y’amavuko akomoka mu Butaliyani no muri Tanzania . Bivugwa ko ari umwe mu batunzi bakomeye i Mombasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa