Diamond yasiibye ibirori bya Tanasha baherutse kubyarana yisangira Hamisa Mobetto

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 February 2020 Yasuwe: 7266

Ibya Diamond n’umugore uherutse ku mubyarira bisa nk’ibitari mu bihe byiza dore ko umwe mubakurikirwa cyane kuri instagram muri Tanzania yashyize hanze amashusho ya Diamond na Mobetto mu modoka umunsi uyu muhanzi yagombaga kwitabira igitaramo cy’umugore we Tanasha.



Hari hamaze iminsi hari ibihuha bivuga ko aba bombi batameranye neza nkuko byahoze mbere nyuma y’amezi uyu mugore abyaye umwana wa Diamond.

Uyu muhanzi,mushiki we Esma ariko yari yatangaje ko musaza we (Diamond) n’umugore we Tanasha ntacyabatandukanya.

Gusa icyababaje abantu cyane ni uburyo Diamond yahisemmo gusiba ibirori by’umugorewe aho yashyiraga hanze EP(Ikimeze nka Album y’indirimbo).



Kurubuga rwe rwa instagram Diamond yagize ati “ Kubera ikibazo cyatunguranye mu rugo byansabye gusimbukira Dar Es Salaam kugikemura byatumye ntari bubashe kwitabira igitaramo cyo gushyira hanze EP y’umukunzi wange mu mujyi wa Nairobi uyu munsi..ati mbibutseko icyo kirori kiranyura ako kanya kiri kuba(Live) kuri Wasafi tv abari mungo zanyu ntimucikwe”

Ibi yatangaje ntibyakiriwe neza ku bakunzi ba Tanasha aho ku mbuga nkoranya mbaga bahise bamusaba gutangira kwitekerezaho nk’umugore udafite umugabo.

Ikindi gikomeje kubabaza abantu ni uburyo mushiki wa Diamond Esma na Hamisa batangiye kugirana ubucuti ndetse bakanabyerekana ku mugaragaro Abanya-Kenya barakajwe cyane n’ibi byabaye basaba Tanasha kuba maso bati niba yarananiwe kuba intahemuka ku bamubyariye mbere nuyu biraba uko.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo by’abakunzi ba Tanasha:

Shazzkamau Woii! Tanasha I don’t see you being wifed by this nigga. Start looking for a serious job to feed your baby.



(Uyu ati Tanasha sinkubona nkumugore w’uyu mugabo ati shaka akazi ka nyako wite ku mwana wawe)

Iamakinyi Wololo Tanasha.. I feel for her now. Her sister-in-law Esma amekuwa beshte na Hamisa. This family! Wach tungoje 14th tuone kama pete atavalishwa

.(Uyu nawe ati ndumva uburyo Tanasha amerewe,muramukazi we Esma ameranye neza na Hamisa ..uyu muryango..reka dutegereze kuri 14th ko azambikwa impeta)

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble karekezi

    Abakobwa n’abagore bage bamenya ko abagabo bashyuha vuba mu gukundana ndetse bagatetesha,ariko bagahararuka vuba.Abakobwa n’abagore babanye na Diamond bamaze kuba benshi.Na none tuge tumenya ko ibi basigaye bavuga ngo "bari mu rukundo",ni ukubeshyana gusa.Icyo benshi baba bagamije ni ukuryamana kandi Imana ibitubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Kayitare Wayitare Dembe yatanze umusanzu we yerekana uburyo bwiza bwizewe...

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe yibukije abanyarwanda...
9 April 2020 Yasuwe: 2121 0

Mama wa Deejay Miller yavuze amagambo ya nyuma baganiriye ijoro ryose mbere...

Umubyeyi wa Karuranga Virgile [Dj Miller], mu muhango wo gusezera ku...
9 April 2020 Yasuwe: 4448 0

Diamond yagaragaje umunyamuryango mushya w’umukobwa muri Wasafi[AMAFOTO]

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa WCB, Naseeb Abdul Juma uzwi ku...
9 April 2020 Yasuwe: 2922 0

Umujyanama wa Diamond yakize Coronavirus,Diamond nawe akurwa mu...

Umwe mu bajyana b’umuhanzi Diamond Platnumz, Sallam Sk yatangaje ko yamaze...
8 April 2020 Yasuwe: 1274 0

Rihanna yavuze ku ihohoterwa yakorewe we na Mama we

Umuririmbyikazi w’icyamamare ku Isi Robyn Rihanna Fenty, yatangaje ko mu...
8 April 2020 Yasuwe: 4464 0

Covid-19:Miss Rwanda yagobotse abadafite ibyo kurya

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2029 yateye inkuga y’ibiribwa imiryango...
8 April 2020 Yasuwe: 1595 0