skol
startimes

Diamond yasobanuye uburyo mu cyumweru kimwe gusa yinjiza akayabo k’Amamiliyoni

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 February 2021 Yasuwe: 5101

Mu minsi yashize umuhanzi Diamond Platnumz aherutse kwivuga ibigwi agaragaza ko hari abahanzi bo muri Nigeria arusha kwinjiza amafranga menshi biturutse mu kwamamaza aho yinjiza angana na miliyoni 55 y’amashilingi ya Tanzania mu cyumweru gusa.


Aya mafranga mu madorali ya Amerika angana n’ibihumbi 22,556.76 mu manyarwanda akaba angana na miliyoni 22 zirenga.

Mu kiganiro yagiriraga kuri Radio ye bwite ya Wasafi Fm yavuze ko hari abahanzi bisanisha n’amafranga menshi ariko we azi neza ko arusha agatubutse.

Ati:’’Hano hanze hari abahanzi bisanisha n’amafranga menshi muri Nigeria ariko kurinjye ntago bandusha rwose amafranga, Ndakubwiza ukuri.’’ Yakomeje avuga ko agiye kuvuga amafaranga ahembwa buri kwezi ari amafaranga menshi.

Umuhanzi Diamond yavuze ko yishimira kuba ari mu bahanzi babasha kwiyambika ibintu bihenze birimo no kuba yambara ibihenze ku mubiri we harimo imikufi yo mwijosi ikabakaba miliyoni 50 y’amashiringi ya Tanzania.

Ati:’’Njyewe nshora amafranga mu bintu mbizi neza ko bishobora kuzanyungukira, ntabwo mbikora ntazi ko ntacyo bizamfasha kandi ibyo nkora byose mbikorana ubuhanga ntabwo nyajyana mu bitazanyungukira.’’

Uyu muhanzi yatanze urugero ku bahanzi bamwe bagiye bakoresha amafranga yabo mu buhanzi ariko bagakoresha ubwenge. Aho yatanze urugero kubahanzi bahoze ari itsinda ririmba muri Nigeria ariryo P-Square.

Avuga ko itsinda rya P-Square nubwo bakoze ibikorwa byinshi bakaza gutandukana bakoze ibyari bifite inyungu ku buryo nubu bari mu bahanzi bagifite amafranga. Undi yatanzeho urugero ni umuraperi Jay Z ugerageza gukora umuziki ariko akavangamo n’ibikorwa birimo gushora imari mu bintu bizamugirira akamaro ubuzima bwe. Diamond yashimangiye ko aribo bantu areberaho.

Ibi byose abivuga nyuma yuko Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus atangaza ko impamvu ibikorwa bye birimo na Radio ya Wasafi bitahagaze byatewe nibyo kuba akora umuziki ariko akamenya nuko agomba kwizigamira ku buryo bitazamuteza ibibazo igihe cyose.

Kuri iyo ngingo yakomeje avuga ko uretse ibyo byogushora mu ishoramari mu by’ibitaramo ugashyiramo ibyo yishyurwa n’imbuga zirimo Instagram, Facebook, Twitter, ku kwezi yinjiza miliyoni 200 y’amashiringi ya Tanzania angana n’ibihumbi 86.227.02 bya’amadorali ya Amerika, Cyumweru akinjiza miliyoni 55 ku munsi y’injiza miliyoni 7 zirenga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko akizirikana The Ben wamusize akaba...

Mu ntangiriro z’ukwezi gushyize kwa Gashyantare 2021 nibwo twababwiye inkuru...
3 March 2021 Yasuwe: 5063 0

Umunyarwandakazi w’ikimero yahishuye byinshi ku bimaze iminsi bivugwa ku...

Jasinta Makwabe, umunyamiderikazi ukomoka mu gihugu cy’U Rwanda akaba...
3 March 2021 Yasuwe: 4913 0

Umukinnyikazi wa Filime ukomeye ku Isi ’Judd’ yashimiye byimazeyo abagabo 6...

Umunyamerikakazi wamamaye cyane muri sinema za hollywood, Ashley Judd,...
3 March 2021 Yasuwe: 4108 0

Umutaliyanikazi ’Sarah’ wahoze ari umugore wa Harmonize yamwakijeho umuriro...

Sarah Michelotti wahoze ari umugore wa Harmonize yatangaje ko ari gushaka...
3 March 2021 Yasuwe: 4771 0

Miss Mushambokazi yagaragaje abakobwa bamuryohereje ibirori ubwo...

Miss Jordan Mushambokazi ni umwe mubakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga...
2 March 2021 Yasuwe: 5391 0

Bamenya yahishuye umukobwa akunda byo gupfa akomoza no ku bukwe...

Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bitewe n’iyi...
2 March 2021 Yasuwe: 6623 0