skol
fortebet

Diamond yasubije abavuze ko yaciye inyuma umukunzi we Tanasha aryamana n’uwahoze akundana na Jaguar

Yanditswe: Saturday 03, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu byumweru bibiri bitambutse umuhanzi Diamond Platnumz yavuzweho ibihuha ko yaciye inyuma umukunzi we Tanasha yirinda kugira icyo abivugaho kuri iyi nshuro ntiyakomeje gutuza kuko yagize icyo abivugaho.

Sponsored Ad

Byavugwaga ko Diamond yaciye inyuma umukunzi we ahura mu buryo bw’ibanga n’umuhanzi Lulu Diva wabaye umukunzi w’umuhanzi n’umudepite muri Kenya uzwi nka Jaguar, gusa n’ubwo hahwihwiswe uru rukundo rw’ubwiru, Diamond yaracecetse ntiyagira icyo abivugaho, ariko uyu munsi yasubije umwe mu banditsi bo muri Tanzaniya abihakana ko bitabaye, ndetse anasaba Udaku TZ kudakwirakwiza ibihuha.

Ati“Nta mubano nigeze ngirana nawe (Lulu Diva) kandi ndabwira uwo ari we wese ukwirakwiza ibihuha atatekerejeho ko yareka tukubahana” Diamond asubiza Tz ku munsi w’ejo nimugoroba.

Mu minsi ishize umuhanzi Diamond Platnumz yabwiye abakunzi be ko Tanasha Donna ari we muntu atagira uwo agereranya nawe numwe mubo bakundanye, kuko ngo yihariye ndetse aba bombi baritegura kwibaruka umwana mu byumweru biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa