Diamond yasuzuguye Leta ya Tanzania arenga ku bihano yari yamufatiye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 December 2018 Yasuwe: 2552

Umuhanzi Diamond Platnumz ubu arabarizwa mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukorera igitaramo kinyuranyije n’ibihano aheruka gufatirwa na leta ya Tanzania, by’uko nta gitaramo yemerewe gukora haba imbere muri Tanzania cyangwa hanze y’iki gihugu.

Amakuru y’uko Diamond yagiye gukorera igitaramo muri Kenya yemejwe n’umwe mu bari kumutegurira iki gitaramo cyiswe Embu.

Uyu aganira n’ikinyamakuru E-daily yagize ati”Nk’uko ndimo kubibabwira magingo aya, umuhanzi Diamond yamaze kugera muri Kenya. Yahageje ku munsi w’ejo[Ku wa gatatu]. Nk’uko we n’abashinzwe inyungu ze babitangaje, igitaramo cyacu cya Embu kizaba nk’uko byapanzwe. Ku ruhande rwacu, natwe ntitwisubiyeho ku byo twemeranyije.”

Uwahaye itangazamakuru aya makuru yayatangaje nyuma gato y’uko Diamond na Babu Tale batangaje ko iki gitaramo cyo muri Kenya kizaba nk’uko byari biteganyijwe, kandi ko ibyo guhangana na BASATA [urwego rwa Tanzania rushinzwe ibikorwa bya sinema, ubugeni na muzika ruherutse gufatira Diamond ibihano] ari bo bireba.

Uru rwego rugenga muzika ya Tanzania rwafatiye ibihano Diamond na Rayvanny, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza bari bahawe na rwo.

Ibi bihano kandi byanatumye BASATA yima Diamond n’abantu be ibyangombwa byo kujya gutaramira muri Kenya, gusa abo ku ruhande rwe bashimangira ko iki gitaramo kigomba kuba.

Leta ya Tanzania yaburiye Diamond n’abantu be ko nibaramuka bataramiye muri Kenya bazahita batabwa muri yombi, nyuma bakagezwa mu butabera bashinjwa kugambanira igihugu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba umukinnyikazi wa Filime wo muri Nigeria wavuze ko imiterere idasanzwe...

Umukinnyi wa Filime mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Pat Agwu yatangaje ko...
19 March 2019 Yasuwe: 4007 0

Sheebah Karungi yatunguye benshi muri Uganda bitewe n’imyambarire yagaragaye...

Umuhanzikazi Sheeban Karungi uri mu bakunzwe muri Uganda yatunguye benshi...
19 March 2019 Yasuwe: 4087 1

Umuryango wa David Beckham uri mu byishimo kubera ko umwana wabo w’imyaka 16...

Umuryango wa David Beckham wahoze ari umukinnyi wa ruhago ukomeye ndetse...
19 March 2019 Yasuwe: 3765 0

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond...

Harmonize, umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu gihugub cya...
19 March 2019 Yasuwe: 2580 0

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na...

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu...
19 March 2019 Yasuwe: 2007 0

Umukobwa wa Perezida Buhari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza...

Umukobwa wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari,Zahra Buhari,yongeye...
19 March 2019 Yasuwe: 5868 0