skol
fortebet

Diamond yatakambiye urukiko acibwa indezo ya Miliyoni 2Rwf

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnmuz wo mu gihugu cya Tanzaniya yaciwe indezo ya Miliyoni ebyiri n’imisago uyashyize mu munyarwanda agomba kujya atanga buri kwezi agahabwa umugore witwa Hamisa Mobetto babyaranye agasa numutererana.
Diamond yaciye inyuma Zari abyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.Mu byo bemeranye ku giti cyabo harimo ko uyu muhanzi yagombaga kujya amuha indezo ariko nyuma aza kwanga kujya akora ibyo yemeye.Hamisa yitabaje urukiko ngo arenganurwe asaba ko yahabwa amashilingi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnmuz wo mu gihugu cya Tanzaniya yaciwe indezo ya Miliyoni ebyiri n’imisago uyashyize mu munyarwanda agomba kujya atanga buri kwezi agahabwa umugore witwa Hamisa Mobetto babyaranye agasa numutererana.

Diamond yaciye inyuma Zari abyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.Mu byo bemeranye ku giti cyabo harimo ko uyu muhanzi yagombaga kujya amuha indezo ariko nyuma aza kwanga kujya akora ibyo yemeye.Hamisa yitabaje urukiko ngo arenganurwe asaba ko yahabwa amashilingi ibihumbi 230,000.

Mu Ugushyingo,2017 ababuranyi ntibitabye urukiko nk’uko DailyNation ibivuga hafatwa umwanzuro w’uko rusubikwa.Kuri ubu urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Diamond agomba kujya aha Mobetto indezo ingana na 250.000ksh(mu manyarwnda ni miliyoni 2 n’imisago).

Diamond mu rukiko yandika imyanzuro yafatiwe

Inkuru z’urukundo rwa Diamond w’imyaka 28 na Hamisa zatangiye kuvugwa cyane ubwo uyu mukobwa yakoreshwaga mu mashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi.Nyuma y’aho baje kubyarana ariko bikomeza kugirwa ibanga rikomeye kugeza ubwo Diamond yemereye itangazamakuru ko yaciye inyuma Zari n’ubwo nawe batasezeranye.

Mu rukiko Mobetto yasabaga ko yajya ahabwa miliyoni zisaga 5 z’amashilingi buri kwezi Diamond aratakamba asaba urukiko guca inkoni izamba avuga ko ntaho yajya akura ayo mafaranga.

Mu nzira agana ku rukiko ari kumwe n’umurinzi we

Aba bombi bahuriye mu ndirimbo yitwa ’Salome’

Ibitekerezo

  • umugabo nubyara,,ariko ndamwemera yabyariye umukobwa mwiza pee

    umugabo nubyara,,ariko ndamwemera yabyariye umukobwa mwiza pee,nanjye sinamwitesha uyu mwana wumukobwa,,,,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa