skol
fortebet

Diamond yatangaje abahanzi 2 bamurusha gushimisha abafana ku rubyiniro ku isi

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yatangaje ko Beyonce na Micheal Jackson aribo bahanzi bonyine rukumbi bamurusha gushimisha abafana ku rubyiniro.

Sponsored Ad

Diamond umaze iminsi mu bikorwa bitandukanye bigamije kwagura umuziki we hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo muri Kenya ,kuri uyu wa Gatandatu nibwo yageze muri Kenya aho agiye gukorera igitaramo mu gace kitwa Thika.

Mu kiganiro yagiranye na K24 yavuze ko kuri ubu ari gukora uko ashoboye ngo abashe kwegera abafana be mu duce dutandukanye kugirango bishimane ndetse babonereho no kwishimana n’abahanzi babarizwa muri Wasafi Records Barimo Harmonize, Lava Lava ndetse n’abandi.

Mu kiganiro yabajijwe ibanga akoresha kugirango ashimisha abafana be asubiza ko ntakidasanzwe akoresha ,abajijwe abahanzi abona bamuhiga ku isi mu gushimisha abafana yatangaje ko ari Beyonce na Micheak Jackson.

Yagize ati” Mu gihe ngeze ku rubyiniro na muhanzi ntumwe undenzeho ,Abahanzi bashobora kundusha ku rubyiniro ni Beyonce na Nyakwigendera Micheal Jackson iyo aza kuba akiriho […] abandi bo ntawanyigerereza.”

Twakwibutsa ko kuri uwo munsi arinabwo yagaragaye bwa mbere arikumwe n’umukunzi we Tanasha ubwo bavanye ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa