skol
fortebet

Diamond yatangaje impamvu yahishaga Zari ko yaryamanye na Mobetto akamutera inda

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yavuze ko yabikoraga kugirango asigasire urukundo yakundaga Zari.

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz yashize avuga impamvu atigeze abwira uwahoze ari umukunzi we Zari Hassan Tlale ko yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Mu kiganiro na #247HHEXCL, Diamond avuga ko yanze kubwira Zari ko amuca inyuma mu rwego rwo kurinda urukundo yamukundaga.

Muri iki kiganiro agira ati ” Nakomeje kubihakana mbinyujije mu biganiro n’abanyamakuru no kuri twitter mvuga ko yishakiraga(Mobetto) kumenyekana.Nari ngamije kurinda urukundo nari mfitiye Zari”

Uyu muhanzi avuga ko atazibagirwa igihe Mobetto yashyiraga hanze amafoto n’amashusho yabo bombi bari mu buriri nyuma yaho Diamond agaragariye kenshi mu ruhame avuga ko atigeze aryamana na we.

Ati” Narumiwe cyane ubwo Mobetto yashyiraga hanze amafoto n’amashusho turyamanye. Biriya bintu byanteye impungenge. Nahavanye isomo ryo kwitondera abantu bashobora kuntera intege nke”

Diamond Platinumz avuga ko ibyabaye byose byamweretse ko akwiye kurushaho gukunda abana be kandi agahagarara nka se ubabyara.

Ku rundi ruhande, ukutavugisha ukuri kwe kwatumye Zari bari bamaze kubyarana abana babiri kuwa 14 Gashyantare uyu mwaka atangaza ko atandukanye na Diamond yashinjaga kumuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa