skol
fortebet

Diamond yatangaje impamvu yamuteye guhindura inyogosho ye

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu kiganiro na Bongo5 TV, Diamond yavuze ko yabikoze mu rwego rwo guhindura isura ye mu ruhame kandi abona bikwiriye.

Sponsored Ad

Ati” Nasanze ari ngombwa ko mpindura uburyo nagaragaraga. Ibi ni ibjyanye no kugaragara, nyuma nzahindura”

Diamond atangaje ibi nyuma yaho bamwe mu bamukurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasiye bavuga ko iyi nyogoshe ye ijya gusa n’iy’abarasta ari iy’abagore kuko ari bo basiga umusatsi inyuma ku mutwe.

Iyi si inshuro ya mbere imigaragarire ya Diamond itumye benshi bacika ururondogoro. Kuwa 17 Kanama 2018, ku nshuro ya mbere uyu muhanzi yamaganiye kure abamushinja ubutinganyi bitewe no kuba sigaye yambara imikufi ku kuguru.

Diamond ubwo yaganiraga na televiziyo ya Wasafi yavuze ko kwambara umukufi ku kuguru bigira igisobanuro bitewe n’igihugu icyo ari cyo bityo ko muri Tanzaniya ntaho bivuga ko uwambaye muri ubu buryo aba ari umutinganyi.

Yagize ati” Buri gihugu kigira umuco wacyo n’uburyo cyumva ibintu. Hari aho bivuga ko umuntu atorotse gereza. Abantu biha gusobanura ibintu uko babyumva nibo bakora amakosa. Sinshobora kubuza abantu gusobanura ibintu uko babyumva”

Ni nyuma yaho Uyu mubyeyi w’abana batatu atangaje agaragariye mu gitaramo muri Amerika yambaye umukufi ku kuguru benshi bakavuga ko yaba asigaye ari umutinganyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa