skol
fortebet

Diamond yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukobwa avuga ko ateye neza kurusha Zari

Yanditswe: Friday 07, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yatangaje ko azakora ubukwe na Tanasha taliki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi wahariwe abakundana.

Sponsored Ad

Diamond umaze iminsi ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu bitaramo bitandukanye yise Wasafi Festival kuri uyu wa Kane nibwo yasoje ibi bitaramo.Bamwe mu bafana be baboneyeho umwanya wo kumubaza igihe azakorera ubukwe dore ko yari yaranabisezeranyije nyina.

Diamond yahise abasubiza ko taliki ya 14 Gashyantare 2019 aribwo azashyingiranwa n’umukunzi we Tanasha
Yagize ati” Ati “Napanze ko ubukwe bwanjye buzaba, ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) uyu mwaka. Hazaba ari ku wa Kane, dukomeze ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu kugera ku Cyumweru. Kugeza ubu ni uko bimeze.”

Ni umunsi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’urukundo bwa Diamond, dore ko ku munsi nk’uyu umwaka uyu mwaka, ari bwo uwari umugore we Zari yatangaje ko ibyo gukundana nawe abivuyemo.

Diamond yiyemerera ko yaciye mu bintu byinshi cyane, kandi ko igihe kigeze ngo atuze, abane n’umugore umwe. Yongeyeho ko uyu mugore azamufasha cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bwe.

Yagize ati “Nakoze ibintu byinshi cyane, nkeneye kugenza gake, nashoye imari mu bucuruzi butandukanye, televiziyo, Radiyo, Ubunyobwa, n’inzu itunganya imiziki. Nkeneye umugore ushobora kumfasha, tukicarana tukagirana inama tukanafashanya.”

Diamond Platnumz agiye gushaka umugore nyuma yo kubyarana abana babiri na Zari, n’undi muhungu umwe yabyaranye na Hamisa Mobetto. Uyu mugabo kandi yagiye yumvikana mu nkuru nyinshi z’urukundo harimo n’umunyarwandakazi Shaddy Boo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa