skol
fortebet

Diamond yatangiye kwicuza kuba yaratandukanye na Jokate uherutse guhabwa akazi gakomeye muri Leta ya Tanzania

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yicuza kuba yaratandukanye n’umunyamideli Jokate Kidoti Mwegelo bigeze kukanyuzaho mu rukundo aho yavuze ko ariwe byaturutseho ndetse ashobora kuba yararozwe kugira ngo afate umwanzuro wo gutandukana nawe.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi abantu bakunze kwita “Ladies man” kubera ukuntu atereta abakobwa b’uburanga bikarangira abasambanyije,yavuze ko yicuza kuba yaratandukanye n’uyu munyamideli perezida Magufuli aherutse kugira umuyobozi w’Akarere ka Kisarawe mu Ntara ya Pwani muri Tanzania.

Jokate usanzwe ari umwe mu rubyiruko rukomeye mu ishyaka CCM,yarijije Diamond

Diamond yabwiye Tanzania TV ko umutima we ugifite ibikomere byinshi watewe no gutandukana na Jokate w’imyaka 31 wahawe kuyobora Akarere ka Kisarawe na Perezida John Pombe Magufuli, mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati “Jokate yari inyangamugayo ndetse nta kintu kibi yigeze ankorera.Naramusebeje cyane ndetse ngenda mbwira abantu ko ari umukobwa mubi ushaka kuntanya na Wema Sepetu kandi mbeshya.Mu by’ukuri ninjye wasabye Jokate ko dukundana ndetse ninjye watumye dutandukana mpita njya kwishakira Wema.”

Diamond yavuze ko amarozi ariyo yatumye atandukana na Jokate

Diamond yagize agahinda kenshi ubwo yabonaga uyu munyamideli Jokate Kidoti Mwegelo ari kurahira ku wa Gatanu kuyobora aka karere ka Kasarawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa