skol
fortebet

Diamond yatewe utwatsi ku cyifuzo yagejeje kuri Leta ya Tanzania

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya Benshi muri Afurika ku ruhando rwa muzika, uho usanga akundwa n’abatari bake muri buri gihugu cy’Afurika bikaba akarusho mu gihugu avukamo Tanzania , uyu muhanzi yaje kwifuzako yahabwa agace kamwe kari mu mujyi wa Dar Es Salam akakitirirwa ariko ntibyamuhiriye.

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru ava tanzaniya abihamya aravuga ko Diamond yari amaze igihe kirekire asaba leta ko yakwitirirwa agace ka Mivumoni gaherereye mu murwa mukuru, Dar es Salam kakabatizwa izina rye.

Christina Chilumba, umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru yemeje ko koko Diamond yatanze ubu busabe ariko Deogaratius Kamugisha yari yamaze guhabwa umwanya wo kuyobora aka gace. Ibi bivuze ko Mivumoni igomba kwitirirwa Kamugisha mu mwanya wa Diamond.

Kamugisha we aravuga ko bafata iki cyemezo cyo kumwitirira aka gace atari ahari, dore ko yari amaze imyaka itatu.“Bampaye aka gace mu gihe nari maze imyaka itatu ntaba aha ngaha”.

Diamond ntabwo yabonetse ku murongo wa telephone, ni bwo Global Publishers yahise yegera ureberera ingungu ze (Manager), Hamis TaleTale avuga ko adashobora kuvuga ku bintu bitajyanye n’umuziki.

Tale ati“Biramutse bijyanye n’ibitaramo cyangwa umuziki muri rusange nagira icyo mbivugaho. Ariko ibijyanye n’aka gace rwose nta kintu natangaza.”

Abenshi bahamya ko kubera ahantu Diamond agejeje izina Tanzania ari kure cyane no kuruhando mpuzamahanga , kuba yakwitirirwa izina rye ntacyo bitwaye ngo kuko iyo uvuze Tanzania muri ibi bihe wumva Diamoind muri muzika nta wundi bahita bamenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa