skol
fortebet

Diamond yatunguwe kuri Video Call n’abana yabyaranye na Zari ubwo yari aryamye

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz usa nk’aho yakuyeho amakimbirane akiyunga na mama w’abana be Zari Hassan, kuri ubu yashoboye kuvugana n’abana be Tiffah na Nillan nyuma y’amezi atari macye batabonana.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, Platnumz n’ibyishimo byinshi yashoboye kongera kwiyunga n’abana be aho bavuganye bifashishije video call, aho yaje nyuma gusangiza agace k’ikiganiro bagiranye kuri Instagram.

Muri videwo y’amasegonda 27, Princess Tiffah na Nillan bagaragara bavugana na se, wari ukiri mu buriri abasezeranya ko bari bwongere kuvugana namara kubyuka.

Mu magambo yaherekeje ako ka videwo, Diamond yanditse agira ati: “Nta kintu kiryoshye nko gukangukira kuri videwo iryoshye ituruka ku bana ukunda❤”

Ibi bibaye ku nshuro ya mbere Diamond ashoboye kuvugana n’abana be kuva muri Nyakanga umwaka ushize, ubwo abana be batatu (Dylan, Nillan na Tiffah) bahuraga bwa mbere nabwo hifashishijwe video call.

Ibi bibaye nyuma yuko mu minsi micye ishize, Madamu Hassan yari yanditse k’uwahoze ari umugabo we, Diamond platnumz, amushinja kuba umugabo wapfuye ahagaze. ibi byaje bitewe nuko uyu papa w’abana be yari amaze gutangaza ko azishyura ubukode bw’amezi atatu ku miryango 500, kugira ngo abafashe guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Mu butumwa bwe, Zari Hassan yavuze ko se w’abana be ahugiye mu gushimisha Isi nyamara abana be bwite ntacyo abamariye (abagenera cyo kubatunga). Yagize ati:

Ariko ntuzi icyo abana bawe barya, uko baryama, niba amafaranga n’ubwishingizi bw’ubuvuzi byishyuwe. Ntuzigera ushimisha Isi mugihe ibyawe bitishimye kandi byitaweho. Urimo kugurisha ikinyoma. Abantu bamwe babaye baringa kuri bamwe muri twe.

Ubutumwa bwatumye Diamond platnumz, Perezida wa WCB, yihutira kuvugana na Zari bacoca ibibazo, nuko yandika agira ati:

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa @zarithebosslady, naterefonnye ndisobanura, nubwo dutandukanye. Yaranyumvise kandi ndatekereza ko Corona nirangira tuzategura uko twarera abana bacu hamwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa