skol
fortebet

Diamond yavuye ku izima ahishura icyo yakundiye Tanasha

Yanditswe: Saturday 26, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yavuze ko umukunzi we Tanasha Donna Oketch bakundana, amukunda kuko bimurimo atari amafaranga yamukurikiyeho nk’uko byumvikana mu majwi ya benshi.

Sponsored Ad

Ibi umuhanzi Diamond yabitangaje ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, ubwo yagiranaga ikiganiro na Wasafi Tv abereye n’umuyobozi. Diamond yashimangiye ko Tanasha amukunda bya nyabyo, bitandukanye n’ibivugwa ko amukurikiyeho amafaranga.

Yagize ati “Tanasha ndamukunda kandi na we ni uko, ni mukuru kandi nta rugamba afite rwo guhangana n’abo twahoze dukundana”.

Diamond akomeza avuga ko Tanasha agomba kumwitaho kabone n’ubwo yaba nta mafaranga afite.

Ati “Ntabwo turi kumwe kubera amafaranga mfite ahubwo ni ku bw’urukundo, na we ubwe yashobora kuyishakira kuko nyina aba mu Bubiligi, naho se akaba ari umutaliyani, barishoboye ntabwo asonzeye amafaranga”.

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize. Uyu mugabo usanzwe afite abana babiri yabyaranye n’abagore babiri batandukanye, akaba yari yaratangaje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 14 Gashyantare 2019, nyuma aza kubwigiza inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa