Diamond yavuze amagambo ku muhungu we yabyaranye na Hamisa Mobetto yateye amarangamutima adasanzwe mu bafana be[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 August 2018 Yasuwe: 1879

Ku munsi w’ejo tariki ya 08 Kanama 2018 nibwo umwana w’umuhanzi Diamond Platnumz yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto, yujuje umwaka umwe amaze avutse ndetse uyu muhanzi akaba yaramuvuzeho amagambo yateye benshi amarangamutima akomeye cyane.

Diamond yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yifurije uyu mwana we, Daylan isabukuru nziza ,ndetse yongeraho amagambo akomeye amusaba kuzaba igihangange nka Se.

Yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe bucura bwanjye,mugenzi wanjye w’umukene,umuswahili,mugenzi wanjye wicisha bugufi.Muhungu wanjye,Imana izaguhe umugisha maze uzabe umunyamuziki nka papa wawe,ndetse uzigarurire imitima ya benshi.Isabukuru nziza muhungu wanjye mwiza,intare ikiri nto,mwami muto,ndetse Dangote muto”.

Aya magambo ya Diamond akaba yateye amarangamutima adasanzwe mu bafana be, aho benshi yabibukije ubuzima bubi uyu mwana na Nyina Mobetto baciyemo ubwo Diamond yihakanaga uyu mwana ndetse bikageza ubwo nyina ajya mu nkiko asaba indezo,ndetse n’urwango nyina wa Diamond yamugiriye avuga ko umuhungu we yabyaranye n’umugore w’umukene ndetse ntafate uyu Daylan nk’umwuzukuru we ahubwo agakundwakaza abana ba Zari.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zari yashimiye cyane umukunzi we wamubonyemo ubwiza kandi ashaje[AMAFOTO]

Umunyamideri akaba n’umushabitsi wo muri Uganda, Zari Hassan , mu butumwa...
20 April 2019 Yasuwe: 2073 0

Mwiseneza Josiane yashyize hanze ukuri ku byerekeye ikibazo yagiranye...

Mwiseneza Josiane wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bikamuviramo...
20 April 2019 Yasuwe: 3527 0

Mbere y’uko Pasika itangira abaturage bo mu Bwongereza basinze ku bwinshi...

Mu gihe abatuye isi bose bategereje kwizihiza pasika,Abongereza bo...
19 April 2019 Yasuwe: 3207 0

Nyuma ya Isimbi hadutse undi munyarwandakazi w’umuhanzi ukomeje gushyira...

Nyuma y’aho mu minsi yashize haje umukobwa witwa ISIMBI Noelline wari...
19 April 2019 Yasuwe: 13025 2

Miss Mwiseneza yerekanye umugabo ugiye kumubera umujyanama akamufasha muri...

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019...
19 April 2019 Yasuwe: 4437 1

Reba ubutumwa bw’ibyamamare bitandukanye birimo Anita Pendo,Tidjara...

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda muri iki gihe, Kimenyi...
18 April 2019 Yasuwe: 6822 2