skol
fortebet

Diamond yavuze ku bivugwa ko yatandukanye na Harmonize

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Naseeb Abdul Juma wamamaye cyane muri muzika yo mu karere k’iburasirazuba nka Diamond Platnmuz, yageze mu Rwanda aganira n’itangazamakuru maze ahakana yivuye inyuma ibyo gutandukana na Harmonize bamaze igihe bakorana muri Wasafi.

Sponsored Ad

Hashize iminsi itangazamakuru ryo muri Tanzania rivuga ko Diamond Platnumz na Harmonize batameranye neza ndetse ko bashobora kuba baratandukanye kandi nyamara barakoranaga n’inshuti magara.

Bivugwa ko Harmonize yaba yaramaze kuva mu nzu ya Wasafi iyoborwa na Diamond Platunmz ari nayo yatumye izina rye rimenyekana.

Ibi bishingirwa ku kuba yarasibye ku rubuga rwa Instagram ko ari umuhanzi ufite amasezerano muri Wasafi.

Ikindi ni uko yatangiye gukurikira Ali Kiba ku rubuga rwa Instagram nyamara nta wundi muntu wo muri Wasafi wigeze abikora kuko bamaze igihe kinini badacana uwaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Kanama 2019, Diamond yabajijwe amakuru y’imvaho kuri iki kibazo ariko abitera itwatsi.

Yavuze ko ibyo gutandukana na Harmonize ari bishya kuri we nubwo bimaze iminsi bivugwa cyane iwabo muri Tanzania.

Yabajijwe ati ” Ko bivugwa ko utagikorana na Harmonize bimeze bite ?, yasubije “Ibyo ni wowe mbyumvanye, ntabwo mbizi, wasanga ari inkuru ibaye aka kanya ndaza kubikurikirana numve.’’

Diamond ni we watumye izina rya Harmonize ryamamara kugeza aho ageze ubu. Yamufashe ari umwana w’umukene ufite impano amuha amahirwe yo kumukorera indirimbo zirakundwa.

Mu ndirimbo yitwa “Never Give Up” aririmbamo ko adakwiye gucika intege kuko yigeze kujya guhatana mu irushanwa ryo kuririmba abakemurampaka bakamunnyega bavuga ko atazi kuririmba ariko agahura na Diamond akamubonamo impano akamukorera indirimbo ndetse akanamugira icyamamare.

Harmonize ni we muhanzi wa mbere wasinyishijwe muri WCB mbere yo kwinjizamo andi mazina akomeye arimo Rayvanny, Rich Mavoko, Queen Darleen, Lava Lava na Mbosso.

Abenshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa Tanzania, bavuga ko Harmonize akunzwe cyane kurusha Diamond, ariko Harmonize we iyo avuze kuri ibi avuga ko abantu badakwiye kubagereranya kuko ari abavandimwe.

Benshi bari batangiye kuvuga kandi ko Harmonize kuba yaravuye muri Wasafi byamuteye ubukene kuko yari afite igitaramo yagombaga gukorera muri Amerika ariko akabura ibyangombwa byo kujyayo.

Diamond yaje mu Rwanda yitabiriye isozwa ry’iserukiramuco ‘Iwacu Muzika Festival’ araririmbamo kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi z’umugoroba muri parikingi ya Stade Amahoro.

Arafatanya n’abahanzi babanhyarwanda Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw ahasanzwe n’ibihumbi 15 000 mu myanya y’icyubahiro ariko bikaba 20 000Frw ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo.

Ibitekerezo

  • Diamond turagukunda cyane ndetse turanagukurikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa