skol
fortebet

Diamond yavuze ku rwango rukomeje kuvugwa hagati ye na Ali Kiba

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz yahakanye amakuru avuga ko afitanye inzigo na mugenzi we Ali Kiba, avuga ko nta kibi amufitiye uretse kumukunda no kumwubaha.

Sponsored Ad

Diamond na Ali Kiba baza imbere mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Tanzania, gusa si kenshi bakunze kujya imbizi ahanini bitewe n’agapingane.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru aba bahanzi bombi bongeye kugaruka mu itangazamakuru, nyuma y’uko Ali Kiba yatangazaga ko ashobora gutamaza Diamond wari wamutumiye mu gitaramo cya Wasafi Festival kigomba kubera i Dar Es Salaam.

Ali Kiba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko adashobora kwitabira kiriya gitaramo, kandi binabaye ngombwa ko yereka isi yose uburyo Diamond yagiye amugambanira.

Ati”Ntunzaneho ibintu byo mu wa Kabiri w’amashuri abanza. Ni nko kunyiba ikereyo yanjye ukanamfasha kuyishakisha. Unzibukire, umugabo avuga rimwe gusa gusa niba ushaka ngo nkwambike ubusa, mvuge n’ibyo uri kunkorera muri ibyo birori byawe, wabura n’umuntu n’umwe uza. Reka turekere aho gusa ibirori byiza Diamond Platnumz we.”

Mu kiganiro Diamond yagiranye na Wasafi FM, yavuze ko ntaho ahuriye n’ibyo mukeba we amushinja. Diamond yavuze ko ku bwe yubaha cyane Ali Kiba wigeze kwamamara cyane mu muziki wa Tanzani, n’ubwo asa n’uwacishije make.

Ati” Nanjye nagize amahirwe yo kubona iriya Post nk’uko n’abandi bantu bayibonye, gusa sinigeze nsobanukirwa n’ibyo yavugaga. Aranduta mu myaka kandi yatangiye umuziki mbere yanjye njye nza nyuma ye, urebye mu muziki uko ugenda usohora indirimbo ni ko ugenda ukura nk’ibindi bintu byose. Urebye umutima wanjye ntacyo unshinja kuko ntazi impamvu yanditse biriya, gusa ni umuntu nubaha kandi njye na we turi mu bantu twagize uruhare mu kubahisha igihugu cyacu binyuze mu muziki.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa