skol
fortebet

Diamond yavuze uburyo yaretse ingeso z’ubwana ubwo yabanaga na Tanasha

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz umuhanzi uri mubakunzwe cyane muri Tanzania, uyu mugabo wakunze kuvugwa cyane murukundo n’abagore batandukanye, yahamijeko Tanasha baherutse gutandukana ariwe mugore bamaze igihe barimurukundo atamuca inyuma.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Tanasha na Diamond rwaravuzwe cyane yaba muri Tanzania ndetse no muri Kenya aho uyu mukobwa avuka, uyu mukobwa yaretse akazi asanga Diamond muri Tanzania bajya birirwa bafatanye agatoki ku kandi ndetse aba bombi bari baramaze gutangaza ko bazashyingiranwa bagakora ubukwe bakabana nk’umugore n’umugabo.

Diamond na Tanasha urukundo rwabo ntirwarambye, muri Gashyantare 2020, nibwo hasakaye inkuru y’itandukana ry’aba bombi nuko uyu mugore ahita asiba amafoto yagaragazaga umubano we na Diamond kumbuga nkoranyambaga ze.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Diamond Platnumz yari atarumvikana mu itangazamakuru, avuga ku bye na Tanasha nyuma y’uko batandukanye, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Mata 2020 hari ibyo yabwiye Wasafi Radio.

Uyu mugabo uvugwaho gukunda abagore cyane yabanje guhakana ko icyatumye Tanasha asubira iwabo muri Kenya ari uko yaba yaramuciye inyuma.

Ati “Ntiyigeze amfatana igihanga, ndavugisha ukuri ko mu gihe nari ndi kumwe na we ari bwo nafashe icyemezo cyo kureka ingeso mbi zanjye z’ubwana nkaba ari we nitaho igihe cyose.”

N’ubwo yanze kwerura ngo avuge impamvu nyir’izina, Diamond Platunmz yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho mu guha icyerekezo ubuzima bwabo bw’ahazaza.

Ati “Twafashe icyemezo ko buri umwe aha mwanya mugenzi we agakomeza inzira ye. Ntabwo twumvikanye uko twategura ejo hazaza hacu. Ntabwo twahuriye ku mwanzuro mwiza kuri iyo ngingo. Yashakaga ibi nanjye nkashaka biriya, rero ndavuga nti buri wese akeneye kongera gutekereza ku cyo gukora. Birashoboka ko ari imigambi y’Imana kandi birashoboka ko twasubirana.”

Diamond yavuze ko n’ubwo yatandukanye na Tanasha, yamukundaga cyane ku buryo yanifuzaga ko bakora ubukwe bakabana byemewe n’amategeko.

Ati “Nashakaga ko twakora ubukwe 100% cyangwa birenze miliyoni ku ijana ni nayo mpamvu iyo hari uwamuvugaga nabi nahitaga nshyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga nerekana ko mukunda kandi mwubaha.”

Tanasha Donna Oketch na Diamond Platnumz baherukaga gukorana indirimbo yitwa “Gere”batangiye gukundana mu mpera z’umwaka 2018 ndetse atangaza ko bazakora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 gusa ubukwe yaje kubwimura kugeza n’ubu.

Tariki 02 Ukwakira 2019 nibwo Diamond Platnumz na Tanasha bibarutse umwana wabo w’umuhungu bise Naseeb Junior.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa