skol
fortebet

Diamond yijeje nyina kuzamukorera ikintu gikomeye atarakorera undi muntu ku isi

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yifurije nyina isabukuru nziza y’amavuko amubwira ko aramutse apfuye kimwe cya Kabiri cy’ibyo atunze umubyeyi we ariwe wagisigarana kuko banyuranye mu buzima butoroshye.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu wa uyu Gatandatu Tailiki ya 7 Nyakanga ku isabukuru y’amavuko ye ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza ndetse amuhishurira aramutse avuye ku isi yakwegukana icyakabiri kibyo atunze kubera ko azi neza ubuzima bahisemo bakiri bato.

Diamond abicishije ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko , uyu muhanzi yavuze ko nyina yaciye muri byinshi bigoranye amurera bityo nta muntu numwe yamugereranya nawe ariyo mpamvu agomba kumuha ibyo atigeze aha uwari we wese.

Diamond yanditse agira ati :” Nibazaga niba hari uwagereranya agaciro kawe ufite n’ibintu byose mfite, mbona yaba yiyibagije ibibazo byose waciyemo undela iyo ataba wowe ubu nta muntu n’umwe uba unzi, ni wowe watumye ngera aha ngeze ku isi kubwiyo mpamvu uzahora uri uwingezi ibindi bizaza bikurikira , ibibazo n’ingorane zose waciyemo ugirango mbe umuntu abantu babona imbere yabo , ntawe nakugereranya nawe, Mama Madale ni nzu yawe, ndamutse pfuye kimwe cya kabiri cy’umutungo wanjye ni icyawe.”

Uyu musore uri mu bitaramo yateguye biri kubera muri Amerika ,yakomeje avuga ko ashaka ko nyina aryoherwa n’ubuzima uko ashoboye kose kuko ahora ahatana akora ijoro n’amanwa n’ijoro ndetse asoza amubwira ko amukunda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa