skol
fortebet

Diamond yikomye abakomeza kuvuga ko Harmonize yazamuye asigaye amurusha abafana

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje kubaka izina muri Afurika no ku isi yose yavuze ko abantu bakomeje gukwirakwiza umwuka mubi ko Harmonize asigaye amurusha abafana bashaka kubateranya ndetse ngo babiterwa n’ishyari.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu njyana ya Bongo Flava yabwiye Radio ye Wasafi FM ko ibivugwa ko Harmonize yizamuriye asigaye amurusha abafana ari ibinyoma bigamije kubateranya ndetse ngo bikorwa n’abandi bahanzi bakizamuka bamufitiye ishyari.

Yagize ati “Abahanzi bo muri Wasafi bose n’ibihangange,by’umwihariko njyewe, ni nayo mpamvu abantu bagerageza kungereranya n’abandi bahanzi. Hashize igihe buri muhanzi ukizamuka wese ashaka kumera nkanjye.Nyuma yo kunanirwa kundengaho basigaye bangereranya n’abahanzi banjye.”

Mu minsi ishize nibwo Harmonize yatangaje ko atashimishijwe n’uko uyu Boss we Diamond yaririmbye mu ndirimbo ye Inama ko umurinzi we yasambanye n’umukunzi we Sarah gusa yahakanye ko atamurusha abafana nkuko bivugwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa