skol
fortebet

Diamond yiyamye bikomeye abamwibasiye bamushinja gutonesha abana bamwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz yiyamye abamushinja gukundwakaza no gutonesha abana babiri (Nillan na Tiffah ) yabyaranye n’umuherwekazi Zari Hassan maze akirengagiza umwana w’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto, ndetse avuga ko adatoranya abana be kuko nawe ngo ni amaraso ye.

Sponsored Ad


Ibi Diamond yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’amashusho umusore utunganya amashusho witwa Lukamba yari amaze gushyira ahagaragara yumvikanamo Diamond avuga ku buryohe n’ububihe bw’urukundo ndetse n’uko agiye kuzasangira ibyishimo by’ukwezi kose n’abana na Zari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arimo gukorera ibitaramo byo kuzenguruka amenyekanisha Album ye yitwa ‘A Boy From Tandale’.

Mu ifoto ateruye umuhungu we na Hamisa Mobetto ndetse ari no kumusoma mu gahanga, Diamond yayiherekeresheje amagambo akarishye agira ati :“Uyu ni umwana wanjye…kandi azahora ari umwana wanjye, nanone umwana wanjye ukunzwe…nta kugaragara na guto nagize mu mashusho ya@lukambaofficial nta mashusho yigeze amfatana nawe vuba aha…kandi nta bindi…Gira icyo ubivugaho, winzanira abishywa bawe mu bana banjye! Bose ni abana banjye, ndabakunda kandi sinaririmba cyangwa ngo ntoranyemo umwe… @deedaylan ”.

Intandaro y’ibi byose ni amashusho Diamond aherutse gushyira ahagaragara aho arimo abana be na Zari ndetse munsi akagaragaza ko atabashije gusangira nabo ku munsi w’irayidi ariko ko ari kugerageza ibishoboka byose ngo abashakire ibyangombwa bazataramane nawe mu bitaramo azakorerea muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byumvikana cyane ko abana batagenda ngo nyina, Zari asigare.

Ibi byatumye benshi batangira kumva ko Diamond aba yifuza kugirana ibihe byiza na bariya bana yabyaranye na Zari ntahe umwanya umwana we na Hamisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa