skol
fortebet

Diane wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’Uruhererekane ya Citymaid, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’, umuhanzi Yvanny Mpano aratungurana.

Sponsored Ad

Ibi birori byabaye ku Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020. Byitabirwa n’ab’igitsinagore barimo abo mu muryango we ndetse n’abandi b’inshuti ze za hafi.

Ubundi ntibisanzwe ko ibirori nk’ibi bijyamo abagabo kuko bihuriramo abagore n’abakobwa baba bashaka gusezera kuri mugenzi wabo, bakamugira inama zijyanye n’uko azubaka urugo.

Ubwo ibya Bahavu byabaga, umuhanzi Yvanny Mpano yatunguranye aramuririmbira. Hari hari n’abandi bantu bakeya b’igitsinagabo.

Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa nk’uko bigaragarira mu mafoto yagiye hanze gusa hari n’aho ibyishimo byamurengaga agasuka amarira.

Yanditse kuri instagram agaragaza ko yishimiye ibi birori bye, ashimira abantu bamubaye hafi.

Yagize ati “Uwiteka ashimwe ku bwanyu, kuba mbafite bituma nshima uhoraho Rurema byose wabampaye akomeze kubagirira neza mu byo mukora byose […]”

Mu Ugushyingo Bahavu yari aherutse gukorerwa ibirori byo kumwerekera guteka bizwi nka ‘Kitchen Party’.

Bahavu na Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ bamaze igihe batangaje ko bakundana. Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hazaba ubukwe bw’uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Amatariki y’ubukwe bwabo yatangajwe nyuma yuko tariki 17 Nyakanga, Fleury ‘Legend’ yamwambitse impeta, akamusaba ko yamubera umugore, undi na we akabyemera nta kuzuyaza. Ni mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Fleury ‘Legend’ asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya, ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.

Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Usanase yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi, ariko muri filime yaje kwitaba Imana, bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.

REBA AMAFOTO:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa