skol
startimes

Diane wo muri Citymaid yabwiye imitoma umusore w’iburundi ugiye kumurongora[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 October 2020 Yasuwe: 6055

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya Citymaid, uteganya ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, yateye imitoma umusore bitegura kurushinga ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko.


Bahavu na Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ bamaze igihe batangaje ko bakundana, ndetse mu minsi ishize bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Mu magambo Bahavu yanditse kuri Instagram kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, itariki umukunzi we yavukiyeho, yagaragaje ko yamwihebeye.

Ati “Isabukuru nziza mwami wanjye. Mpora nshima rurema ku bwawe, uri impano idasanzwe nahawe n’Uhoraho mu buzima bwanjye, nzahora nshima Uwiteka akomeze kukunezeza, ahaze ukwifuza kwawe. Ndagukunda cyane Papa w’abana banjye. Ramba urambire kubona ibyiza mpaka tubonye ubuvivi. Isabukuru nziza na none rukundo rwanjye.”

Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hazaba ubukwe bw’uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Amatariki y’ubukwe bwabo yatangajwe nyuma yuko tariki 17 Nyakanga, Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ yamwambitse impeta, akamusaba ko yamubera umugore, undi na we akabyemera nta kuzuyaza. Ni mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Fleury ‘Legend’ asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya, ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.

Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Usanase wamamaye nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi, ariko muri filime yaje kwitaba Imana, bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.


Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dj Zizou Al Pacino ari mu gahinda gakomeye nyuma yo guhomba imodoka...

Umuhanzi akaba na Producer Dj Zizou Al Pacino washinze MonsterRecords ari...
24 November 2020 Yasuwe: 1199 0

Irene Uwoya uzwi nka Oprah yibona nka“shitani” kubera ubwiza bwe...

Irene uwoya benshi bazi nka Oprah kubera filimi yakinyemo yitwa iryo zina,...
23 November 2020 Yasuwe: 6949 0

Ykee Benda yarusimbutse nyuma y’impanuka ikomeye yakoze[AMAFOTO]

Umuhanzi Wycliffe Tugume uzwi nka Ykee Benda mu muziki wa Uganda, yakoze...
23 November 2020 Yasuwe: 2003 0

Menya impamvu n’igihe Samuel L. Jackson yafataga bugwate Papa wa Martin...

Benshi bazi Samuel L. Jackson nk’umukinnyi wa filime wamamaye muri Hollywood...
22 November 2020 Yasuwe: 1622 0

Mubyara wa Jules Sentore nawe wari umuhanzi yitabye Imana[AMAFOTO]

Umuhanzi Ishimwe Soumare Frank wamenyekanye muri muzika nka King Bayo,...
21 November 2020 Yasuwe: 2703 0

Menya byinshi byihariye ku muhanzi Kidumu

Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidum yavutse tariki ya 28 Ukwakira...
21 November 2020 Yasuwe: 1294 0