skol
fortebet

Didy D’Or umukunzi wa Kimenyi Yves yongeye abazwa n’abafana iby’isakazwa ry’amashusho y’umukunzi we yambaye ubusa n’aho urukundo rwa bombi rwerekeza[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

skol

Diane Keza usanzwe azwi cyane nka Didy d’Or, umukunzi wa Kimenyi Yves, yavuze uko bahagaze mu rukundo nyuma y’isakara ry’amashusho y’uyu munyezamu ryamugize iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga isomo ibyabaye yabikuyemo.

Sponsored Ad

Kimenyi yavuzweho cyane mu minsi ishize biturutse ku mashusho yifashe yambaye ubusa, yamugaragazaga yerekana ubwambure bwe bisa nk’aho hari uwo baganira ari gushaka kuyereka ku rundi ruhande rw’umurongo w’itumanaho ry’amashusho yariho.

Byarangiye amashusho ye asakaye bidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore yandagajwe na benshi batabishingiraga ku mashusho gusa ahubwo bikagera no ku byayagaragayemo, mu butumwa bwinshi basaga n’abamukwena ko atakebwe n’isuku.

Nyuma y’iri sanganya, Didy d’Or ukundana n’uyu munyezamu wa mbere wa APR FC, yahaye urubuga abamukurikira ngo bamubaze ibibazo byose bashaka, bamwe bakomoza ku mubano we na Kimenyi Yves.

Didy d’Or yavuze isomo yasigiwe n’ibyabaye ku mukunzi we. Yagize ati “Icyo navuga nabyigiyeho n’uko abantu atari beza, mu gihe uba uri gukora cyane ngo utere imbere hari aba bashaka kugusubiza hasi. Yego turacyari kumwe ntacyo byahinduye ku rukundo rwacu.”

Yakomereje ku bindi bibazo birimo n’aho we na Kimenyi Yves berekeza urukundo rwabo, ati “Ni mukunzi wanjye, umushinga wo kubana yego turawufite Imana nibishaka.”


Umwe mu bakurikira uyu mukobwa witwa Murwanashyaka Noel yamushimiye uko yitwaye mu kibazo, amusaba gukomeza guhundagaza urukundo kuri Kimenyi Yves.

Didy d’Or yavuze ko we na Kimenyi Yves batangiye gukundana mu Ukuboza mu 2016. Yemeza ko amukundira byinshi atarondora gusa ikirata ibindi ngo ni uko azi neza ko na we amukunda bizira uburyarya.

Mu minsi ishize hasakaye amashusho ya Kimenyi Yves yambaye ubusa bamwe bakeka amababa umukunzi we Diane Keza usanzwe afite umwana w’umukobwa, akaba asanzwe ari umucuruzi ndetse kuri ubu afite akabari kitwa Didy D’Or Bar gaherereye mu Kiyovu.

Hakimara gusakara amashusho ya Kimenyi Yves byaketswe ko uyu mukunzi we ari we waba yayasohoye bamwe bavuga ko hari urunturuntu mu mubano wabo gusa abinyomoza yifashishije status ya Whatsapp aho yavuze ko byose ari impuha zidafite ishingiro.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa