skol
fortebet

Dimond Platnumz yaciye amarenga ko gutandukana na Zari byamusigiye igikomere

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe asanzwe amenyerewe gukoresha amagambo menshi asubiza abamukurikira, igisubizo Zari yahaye Diamond nyuma yokumwifuriza isabukuru nziza cyatangaje benshi.

Sponsored Ad

Mu bafashe iya mbere mu kwifuriza Zari isabukuru nziza y’imyaka 38 amaze avutse, isabukuru yabaye ku wa 23 Nzeri, harimo umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umukunzi we banafitanye abana babiri, Latifah Dangote wavutse mu 2015 na Prince Nillan wavutse mu 2016.

Mu butumwa burebure yanditse, Diamond yashimiye uyu mugore kuba yaramubyariye abana babiri beza, ndetse amuhamiriza ko ibyaba byose azahora amwubaha kandi atazigera amuvuga nabi.

Hari aho yagize ati:

“Nyizera rwose, ubusazi n’ubwibone ushobora kuba utekereza ko mfite, iteka mpora nkushima kandi mbikubahira. Niyo mpamvu utigeze umbona mu biganiro n’itangazamakuru nkuvugaho, cyangwa ngaruka ku byatubayeho.”

Mu gusubiza ubutumwa bwa Diamond ariko Zari yagaragaje gusa n’uwifata, aho yakoresheje ijambo rimwe agira ati “Urakoze” akurikiza ururabo rutukura.

Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko igisubizo Zari yahaye Diamond, nubwo impamvu yatumye Zari ahitamo ijambo rimwe itaramenyekana, hari amakuru avuga ko ashobora kuba ari mu rukundo ruhamye n’umuherwe Bryan White wo muri Uganda.

Uyu aherutse kumuha imodoka yo mu bwoko bwa V8, kandi bombi bagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye byateguwe na Bryan White.

Ku munsi wahariwe abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2018, nibwo Zari usanzwe ufite abandi bana batatu b’abahungu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga yatangaje ko atandukanye burundu na Diamond.

Zari yagize ati:

“Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”

Uyu mwanzuro Zari yawufashe nyuma y’uko Diamond yiyemereye ko yabyaranye na Hamisa Mobeto yakoresheje mu mashusho y’indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa