skol
fortebet

Dimond ugiye gusubira gutaramira mu Burundi mbere yo kuza mu Rwanda abafana be bamusabye kubanza akabasezeranya umutekano

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz, umuhanzi wo muri Tanzania ukunzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari, yatangaje ko mu cyumweru gitaha azasubira i Bujumbura mu gitaramo cy’abantu bakomeye (VIP).

Sponsored Ad

Iki gitaramo avuga ko kizaba ku wa gatanu w’icyumweru gitaha ahitwa Zion Beach i Kinindo ku mwaro w’ikiyaga cya Tanganyika i Bujumbura. Bucyeye azaba afite ikindi mu Rwanda.

Tariki 28 y’ukwezi gushize Diamond yaririmbye i Bujumbura mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya muzika rya Primusic ryegukanywe n’umwari witwa Laurette Tetero.

Muri iki gitaramo cyaberaga kuri Ecole Technique Secondaire de Kamenge (ETS), Diamond amaze kuririmba indirimbo nkeya hadutse imvururu mu bafana bashakaga kwegera aho aririmbira.

Diamond, wari umaze kuririmba indirimbo ye nshya "Kanyaga" ikunzwe cyane, yahise avanwa ku rubyiniro mu kumurindira umutekano, ntiyagaruka.

Hari abantu bakomerekeye muri izi mvururu, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burundi.

Umwe mu bafana be, uyu munsi yabwiye Diamond kuri Twitter ati: "Twiteguye nanone kukwakira. Ariko ndagusaba kutwizeza umutekano twebwe abafana kuko ndibuka ko nakubiswe icupa kuri ETS Kamenge kubera wowe. N’ubu mfite inkovu ku mubiri".

Nyuma y’igitaramo giheruka, bamwe mu bategetsi mu Burundi bishimiye ko uyu muhanzi mpuzamahanga yaje gutaramira mu gihugu cyabo, bavuga ko byerekana ko kirangwa n’amahoro.

Diamond aheruka gutangaza ko azaririmbira i Kigali mu Rwanda tariki 17 y’uku kwezi kwa munani, hakazaba hasozwa ibitaramo bimaze iminsi bizenguruka u Rwanda byitwa "Iwacu Muzika Festival".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa