skol
fortebet

Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018,niwe uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018 yamaze kwemezwa nk’uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International rizabera muri Nigeria.

Sponsored Ad

Divic kuri ubu wemejwe nk’uzahagararira u Rwanda yabaye Rudasumbwa mu irushanwa rya Mister Elegancy Rwanda 2018 aho kuri ubu yahise abona andi mahirwe yo guhagararira u Rwanda nyuma yuko irushanwa ry’umwaka ushize ryari ryitabiriwe n’umunyamideli uzwi nka Jay Rwanda.

Ubuyobozi bwa Mister Africa International bafite mu nshingano zabo gahunda y gutegura iri rushanwa banditse bavuga ko banejejwe no gutangaza ko uyu musore ari we uzahagararira u Rwanda uyu mwaka.

Iyi ni inshuro ya Gatatu u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa mpuzamahanga ,aho mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwaserukiwe n’umusore witwa Turahirwa Moses aho yabaga Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa ndetse no mu mwaka ushize rwahagarariwe na Jay Rwanda ndetse yaje gukora agashya ko guhigika bagenzi be akegukana ikamba, ubu amaso yerekejwe kuri Niyirora Divic.

Divic yiyongereye ku bandi basore 26 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bamaze gutangazwa nk’abazahagarira ibihugu byabo muri iri rushanwa rizasozwa ku wa 2 Ukuboza 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa