Dj Bisoso yavuze ku bukwe bwe bwa kabiri byavugwaga ko yakoreye mu Burundi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 August 2019 Yasuwe: 2070

Dj Bissoso ni umugabo umaze kwamamara hano mu Rwanda mu bijyanye no kuvangavanga imiziki. Ubusanzwe yitwa Hassan Sakubu akaba azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro nk’uvanga imiziki w’icyamamare. Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 ni bwo hagiye hanze amafoto amugaragaza nk’uwakoze ubukwe n’ubwo we aya makuru yayahakanye.



Amakuru yari yasakaye mu bitangazamakuru yavugaga gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2019 Dj Bissoso yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza i Bujumbura aho ibintu byose bijyanye n’ubukwe bwe byari byateguwe mu ibanga, hanyuma ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nubundi agakora ubukwe n’umugore usanzwe uba muri iki gihugu.

Dj Bissoso yadutangarije ko atari ubukwe yakoze ahubwo ko ari umuvandimwe we yari yabereye aho atari mu bukwe bwe. uyu mugabo yatangaje ko bwari ubukwe bw’umuvandimwe utari mu gihugu wamusabye kuhamubera.

Dj Bissoso yatangarije umunyamakuru ko yagiye kuhabera umuvandimwe bityo agaragara nk’uwakoze ubukwe gusa yongeye gutangariza umunyamakuru ko atari ubukwe yari yakoze ahubwo ari umuvandimwe we yari ahagarariye.

Dj Bissoso asanzwe afite undi mugore mu Rwanda basezeranye banafitanye abana batatu, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe. Uyu mu Dj akaba n’umunyamakuru kuri RBA yamaganye amakuru avuga ko yakoze ubukwe ahubwo ahamya ko ari umuvandimwe yari ahagarariye atari ubukwe bwe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wacuruzaga imiti yatunguranye yegukana ikamba rya Miss...

Umukobwa ucuruza imiti ukomoka mu gihugu cya Tailand w’imyaka 25 yambitswe...
13 November 2019 Yasuwe: 1071 0

Ufatwa nka Mama wa Rema yahishuye impamvu uyu mugore yataye Eddy Kenzo...

Hashize igihe gito Rehema Namakula uzwi nka Rema asize uwari umugabo we...
12 November 2019 Yasuwe: 5027 0

Weasel umugabo wa Teta Sandra yakubitiwe mu kabari nk’iz’akabwana ajyanwa kwa...

Weasel yakubtiwe mu kabari kazwi cyane mu gace ka Bunga aho yari yagiye ari...
12 November 2019 Yasuwe: 3405 0

Reba abanyamidelikazi bafite uruhu rudasanzwe rutangaza abantu[AMAFOTO]

Birazwi ko buri muntu wese aba afite uruhande rwiza cyangwa ibimuranga ku...
12 November 2019 Yasuwe: 3617 0

Ali Kiba yabwiye amagambo mva mutima umugore we batandukanye nta gihe...

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania,Ali Kiba yandikiye ubutumwa...
12 November 2019 Yasuwe: 3667 0

Sheebah Karungi yizihije isabukuru ye y’amavuko mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Umugandekazi Sheebah Karungi, arikwizihiza isabukuru y’Imyaka 30 amaze...
11 November 2019 Yasuwe: 5020 0