skol
fortebet

Dj Hero yakubiswe bikomeye azira gucuranga indirimbo zo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore uvangavanga umuziki uzwi ku izina rya Dj Hero yakubiswe n’abaturage bari bagiye kubyina mu kabyiniro, nyuma yo gucuranga indirimbo zo muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Byagaragajwe na bamwe mu ba DJ bagenzi be, batangaje ko mugenzi wabo yahuye n’uruva gusenya, ubwo abantu bari bizihiwe n’umuziki akabavangiramo indirimbo z’abahanzi bo muri Afurika y’Epfo.

Impamvu yatumye akubitwa, ni uko muri Afurika y’Epfo hari kubera ibikorwa byo kwibasira abanyamahanga aho abagera 10 bamaze kubisigamo ubuzima abandi bagakomeretswa ku buryo bukabije.

Sibyo gusa kandi kuko abacuruzi b’abanyamahanga bari muri Afurika y’Epfo bari kwamburwa ibyabo, ibindi bikangirizwa.

Kubera uru rugomo rwo kwibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo,Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Zambia (FAZ) naryo riherutse guhagarika umukino wa gicuti wagombaga guhuza Afurika y’Epfo na Zambia ejo ku wa Gatandatu mu murwa mukuru wa Zambia i Lusaka.

Uyu mwanzuro wafashwe kubera ibyo bitero byibasira abanyamahanga byakozwe n’Abanya-Afurika y’Epfo.

Umukuru wa FAZ Adrian Kashala yemeje uwo mwanzuro, akomeza avuga ko uwo mukino wimuriwe ku y’indi taliki itaratangazwa,izashyirwaho nyuma y’aho babonaniye n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, SAFA.

Leta ya Zambia kandi yanaburiye abashoferi b’amakamyo ko bohagarika ingendo zabo muri Afurika y’Epfo kugeza igihe umutekano ugarukiye muri icyo gihugu.

Mu byamamare bya muzika bitandukanye cyane cyane ibyo muri Nigeria nabo bagaragaje ko Afurika y’Epfo ikomeje kugaragara nk’indi si mu maso yabo kubera ubugome buri kugaragarayo.

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Afurika uzwi ku izina rya Burna Boy, yanditse ku rukuta rwa Twitter avuga ko atazasubira muri Afurika y’Epfo mu gihe cyose abaturage b’iki gihugu batararekera guhohotera abanyamahanga.

Yagize ati “Sindasubira muri Afurika y’Epfo kuva mu 2017 kandi sinzasubirayo mu gihe cyose Guverinoma ya Afurika y’Epfo itakemura ikibazo. Siniyumvisha n’uburyo bazakemuramo iki kibazo.”

Tiwa Savage nawe yatangaje ko yamaze gusubika igitaramo yagombaga gukorera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ku mpamvu y’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyamahanga bari muri iki gihugu.

Yavuze ko atakomeza kureberera ubwicanyi bubera muri Afurika y’Epfo. Ati “Ibi birarambiranye. Ku bw’izo mpamvu ntabwo nzaririmba mu iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Johannesburg. Amasengesho yanjye agere ku bahohotewe ndetse n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibi.”

Ibihugu bitandukanye by’Afurika byagaragaje ko byababajwe cyane n’ibi bitero bikomeje kwibasira abanyamahanga bikoresha #StopXenophobi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa